Ibihugu by’u Bubiligi, u Buholandi n’u Budage byabujije indege zituruka mu Bwongereza kugwa ku bibuga byabyo kukomuri kiriya gihugu havugwa ubwoko bushya bwa COVID-19 kandi bwandura vuba.
Amakuru y’ubu bwoko bushya bwa COVID-19 yatangajwe na Leta y’u Bwongereza, ivuga ko bufite umuvuduko munini wo kwanduza abantu.
Igihugu cya mbere cyabujije indege zo mu Bwongereza kugwa ku bibuga byacyo ni u Buholandi.
Indege zituruka muri Afurika y’Epfo nazo ntizemerewe kugwa mu Buholandi.
Ububiligi bwabujije na gari ya moshi ziva mu Bwongereza kujya muri kiriya gihugu.
Abaturage b’u Bwongereza muri iki gihe bari muri Guma mu Rugo iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Ibya kiriya cyorezo gishya cya COVID-19 byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ubuzima witwa Matt Hancock.
Yabwiye SkyNews ko kiriya cyorezo kiri kwandura vuba kandi ko ari icyo kwitondera cyane.
Matt ati: “ Ni icyorezo kizatugora gucunga kuko cyandura vuba kereka tugize amahirwe abantu benshi bagakingirwa vuba.”
Hari umukozi muri rwego rw’ubuzima witwa Susan Hopkins uvuga ko kiriya cyorezo cyandura ku gipimo cya 70% mu gace kigezemo.
Ibihugu byinshi mu Buraiyi biri gushyira abaturage muri Guma mu Rugo byanga ko bakongera kwibasirwa na COVID-19.