Ibyo Perezida Kagame ashobora kugarukaho mu ijambo ari bugeze ku Banyarwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 21, Ukuboza, 2020 Perezida Kagame arabwira Abanyarwanda ijambo rikubiyemo iby’ingenzi byaranze umwaka wa 2020 n’icyo abifuriza mu mwaka ukurikiyeho.

Umwaka wa 2020 ntiwagendekeye Abanyarwanda nk’uko bari bawutegereje kuko abenshi bumvaga ari umwaka wo kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 20 ishize ubwo hatangizwaga ikiswe Vision 2020.

Icyorezo COVID-19 cyahinduye ibintu byose!

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze nyuma y’uko kinjiye mu Rwanda ryahumurizaga abaturage, ribibutsa ko Leta yabo itazabatererana mu bibazo ibyo ari byo byose.

- Advertisement -

Yababwiye ko ubufatanye basanzwe bagirana hagati yabo ari inkingi ikomeye ibashoboza kurenga ibibazo ibyo ari byose ndetse ko na COVID-19 bazayitsinda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(WHO) rivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byitwaye neza mu kurwanya COVID-19.

N’ubwo ari uko biri ariko nta byera ngo de!

1.COVID-19: Icyorezo buri muyobozi agomba kugira icyo avugaho…

N’ubwo Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kubahiriza ingamba bahabwa na Leta yabo, hari bamwe babyumvishije ugutwi kumwe bisohokera mu kundi.

Abatarubahirije amabwiriza bahawe na Leta mu kwirinda kwandura no kanduza abandi COVID-19 bari mu bayitije umurindi bituma Abanyarwanda bamaze kwandura kiriya cyorezo barenga 600 000.

Ubwo kandi ni ko hari n’abo cyahitanye barenga 60.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame ntiyabura kwibutsa Abanyarwanda n’abandi batuye u Rwanda akamaro ko kubahiriza amabwiriza bahabwa na Leta yabo.

Nk’umuyobozi w’igihugu Perezida Kagame ntiyabura kubibutsa ko ubuzima bwabo ari yo nkingi ikomeye bashingiraho biyubaka bakubaka n’ejo hazaza h’igihugu cyabo.

 Ubukungu bwarazahaye ariko ejo ni heza!

 Ubukungu bw’u Rwanda kimwe n’ahandi ku isi bwadindijwe n’ingaruka za COVID-19. Mu myaka yabanjirije 2020, ubukungu bw’u Rwanda bwazamukagaho byibura 7% ndetse bukanarenga bukageza kuri 8%.

Gahunda ya Guma mu Rugo yatumye inkingi zikomeye zabwo zijegajega bituma bumanuka cyane.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame ashobora kugaruka kuri iki kibazo.

Umukuru w’igihugu ntiyabura kwibutsa Abanyarwanda ubutagamburuzwa bwabo ku ntego biyemeje yo kubaka u Rwanda rukaba igihugu kitazahora gitegeye ibindi amaboko.

Icyerekezo cya 2020( Vision 2020) cyararangiye, ubu icyo Abanyarwanda barangamiye ni Vision 2050 ni ukuvuga imyaka 30 iri imbere.

Biragaragara ko Abanyarwanda bagiye kuyinjiramo barahungabanyijwe n’ingaruka za COVID-19 ndetse zigikomeje.

Uko bimeze kose ariko Perezida Kagame ntiyabura kandi ntazabura kubibutsa ko ejo ari heza, uko byagenda kose!

Umutekano ni inkingi ya mwamba

2019 yarangiye hari abarwanyaga Leta y’u Rwanda bafashwe bagezwa mu butabera abandi barapfa.

N’ubwo mu rwego rw’umutekano 2019 yabaye umwaka washimishije abashinzwe umutekano by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange, hari abandi bagishaka kuwuhangabanya.

Muri 2020 hari inkuru zanditswe zivuga ku bahungabanyanga umutekano w’u Rwanda baturutse mu Burundi ndetse hari n’abo Ingabo z’u Rwanda zafashe.

Perezida Kagame yigeze kubwira Jeune Afrique ko umubano mwiza w’u Rwanda n’u Burundi utazaturuka gusa ku bushake bw’u Rwanda ahubwo ko n’u Burundi bugomba kubigira uruhare runini, ashimangira ko icyo u Rwanda rwifuza ari ukubana neza n’abaturanyi.

Mu bantu Leta y’u Rwanda yavugaga ko bari ku isonga mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda, Paul Rusesabagina ari mo.

Uyu mugabo ubu ari mu nkiko z’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha birimo no gushinga umutwe urwanya Leta no gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, yavuze ko abanga u Rwanda aho bari hose bagomba kumenya ko kubuza amahoro Abanyarwanda ari ikintu atizihanganira.

Yavuze ko mu Rwanda hari inzego zishinzwe guhiga abanzi barwo aho bari hose ku isi.

Birashoboka cyane ko mu ijambo ari bubwire abaturage ari bubashimire ubufatanye bagirana n’inzego z’umutekano kandi akabashishikariza no kuzakomereza muri uwo mujyo.

Taarifa isanga izi ngingo eshatu zivuzwe haruguru zikomeye ku rwego rw’uko Umukuru w’u Rwanda atabura kuzigarukaho mu ijambo ari bugeze ku Banyarwanda kuri uyu wa Mbere taliki 21, Ukuboza, 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version