Hafi ½ Cy’Abanyarwanda Bavuga Ururimi Rw’Amahanga

Kuba u Rwanda rutuwe n’abaturage bakuriye ahantu no mu mico bitandukanye biri mu mpamvu nkuru zatumye ubushakashatsi bw’ikigo y’ibarurishamibare busanga 54% by’Abanyarwanda bose  bafite cyangwa barengeje imyaka 15 y’amavuko ari bo bavuga Ikinyarwanda GUSA.

Abasigaye bose( bangana na 46) bazi cyangwa bavuga [bazivanze] indimi zitandukanye nabwo ku ijanisha ritandukanye.

Imibare ivuga 14.1% by’Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Abangana na 1.9% bavuga Ikinyarwanda n’Igifaransa mu gihe abangana na 0.7% bavuga Ikinyarwanda n’Igiswayili.

Mu Banyarwanda kandi harimo abavuga indimi zirenze ebyiri abo bita polyglots.

Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa bangana na 4.1% n’aho abavuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswayile bangana na 1.%.

Mu Banyarwanda bazi indimi z’amahanga abazi Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswaliyi ni 1.5%.

N’ubwo ari uko bivugwa mu mibare, umuntu ntiyabura kwibaza niba buri rurimi aba bavugwaho ko bavuga, bivuze ko baruzi neza koko.

Indimi mu Banyarwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version