Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hafi ½ Cy’Amavuriro Ku Isi Ntagira Ubukarabiro Bwujuje Ibisabwa- WHO, UNICEF
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Hafi ½ Cy’Amavuriro Ku Isi Ntagira Ubukarabiro Bwujuje Ibisabwa- WHO, UNICEF

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 8:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima n’irishinzwe kwita ku bana, itangaza ko bibabaje kuba hafi  ½ cy’amavuriro hirya no hino ku isi nta bukarabiro bwujujwe ibisabwa byose bufite.

Biteye inkeke kubera ko aya mavuriro yitabirwa n’abantu babarirwa muri Miliyari 3.85 bityo bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga kubera ko baba bashobora kuhandurira bitewe n’uko batabona amazi n’isabune bihagije byo gukaraba bavuye kwiherera.

Hari ibigo bitanga serivisi z’ubuzima ‘bitagira ikintu namba’ cyafasha ababigana gukorera ibiganza byabo isuku ihagije.

Ibyo bigo byabaruwe ko byitabirwa n’abantu Miliyoni 688.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Komisiyo igizwe n’abakozi bo muri ariya mashami twavuze haruguru yiswe Joint Monitoring Programme (JMP).

Ikintu gikomeye kandi giteye inkeke ni uko iriya suku nke ivugwa mu bigo nderabuzima kandi bisanzwe bishinzwe kurinda ubuzima bw’ababigana.

Dr Maria Neira ukora muri WHO ushinzwe ibyo kurwanya indwara zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere, avuga ko ari ngombwa ko ibihugu bihagurukira iki kibazo kuko ngo kuvura umuntu umutwe ariko akava kwa muganga yanduye indwara zo mu nda ntacyo biba bikijije!

Avuga ko ibihugu bigomba gukora uko bishoboye kose amabwiriza y’isuku akubahirizwa mu bihugu byose bigize WHO/OMS.

Amazi meza n’isabune ni ingenzi mu buzima

Mu mwaka wa 2019 nibwo iri shami ryatangije ubukangurambaga bwiswe WASH bwari bugamije gukangurira abatuye isi ‘kugira umuco’ wo gukaraba intoki.

- Advertisement -

Waje  kongerwamo imbaraga ubwo COVID-19 yadukaga, inzego z’ubuyobozi zigasaba abantu gukaraba kenshi ndetse mu Rwanda hubakwa kandi hashyirwaho na za Kandagirukarabe.

Ni ikintu cyiza ariko aho iki cyorezo kibonerewe urukingo, abantu bahise badohoka bumva ko gukaraba ari ugukaraba ugiye kurya ubugari cyangwa ikindi gihe kitari icyo ari cyo cyose.

Ikindi giteye impungenge  abahanga mu by’ubuzima ni uko imibare yerekana mu buryo buhoraho uko isuku ikurikizwa itangwa n’ibihugu 40 gusa ni ukuvuga 35% by’abatuye isi bose.

Aha kandi ni mu mwaka wa 2021.

Imibare yo mu mwaka wa 2020 na 2019 yari mito kurushaho.

Ya raporo twatangiriyeho yerekana ko 68% by’amavuriro yo ku isi afite isuku ikemangwa.

Basanze ibitaro bimwe ku bitaro 11 nta sabune, nta mazi meza ahagije cyangwa imiti yica udukoko bigira.

Hari umwe mu bayobozi ba UNICEF wavuze ko iyo ibitaro bidafite aho abarwayi bakarabira, ngo nta bitaro biba bibirimo.

Uwo ni uwitwa Kelly Ann Naylor.

Naylor avuga ko ibitaro nk’ibi bihinduka ikibazo ku buzima bw’ababigana kurusha uko ari igisubizo.

Atanga urugero ku bagore batwite, abana bato…bashobora kuhandurira indwara kubera ko nta buryo buhamye bwo gusukura intoki buhari.

Avuga ko ikindi kibyerekana ari uko buri mwaka abana 670,000 ku isi hose bapfa bazize indwara z’umwanda zituma  amara yabo arwara.

Ubusanzwe iyo abantu baba ahantu hari umwanda, bituma umubiri wabo wugarizwa no kubura ubwirinzi kubera ko udukoko twa microbes tuba twarawuzonze.

Afurika ni cyo gice cy’isi gifite ibibazo byo kutagira ibikoresho bihagije by’isuku ku babigana.

Ngo ibyinshi muri byo ni ukuvuga 73%, bikoresha umuti wa alcohol, mu gihe ibifite amazi n’isabune byabigenewe byo bingana na 37%.

Ku byerekeye ibitaro, ibingana na 87% bifite ibikoresho by’isuku aho abarwayi binjirira ariko ngo bimwe abaturage ntibazi ko bihari, abandi bajya kubikoresha bagasanga byarapfuye… gutyo gutyo.

u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara bifite amazi meza ku baturage benshi

Ku rwego rw’isi, hari ibigo byaba nderabuzima cyangwa ibitaro biri hagati ya 3%( mu Mujyi) na 11% (mu cyaro) bitagira amazi meza ava ku isoko, ahubwo ngo bisaba ko atunganyirizwa aho agiye gukoresherezwa.

Ibi ni bimwe mu bikubiye muri raporo iri gutangazwa mu Nama mpuzamahanga iri kubera muri Suwede mu Murwa mukuru, Stockholm.

Biri gutangirwa mu Nama mpuzamahanga bise World Water Week  yatangiye Taliki 23, Kanama, ikazarangira kuri uyu wa Kane Taliki 01, Nzeri, 2022.

TAGGED:AmavuriroAmazifeaturedIndwara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Elly Tumwiine Agiye Gushyingurwa
Next Article Ikawa Nayo Iri Mu Nzira Yo Gucika Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?