Hakwiye Kubaho Ubukangurambaga Bwo Kuvuga Aho Imibiri Muri Jenoside Yajugunywe

Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni inshingano idakuka ku bayirokotse

Ni icyifuzo cya Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga wari wagiye kwifatanya n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bari bashyinguye imibiri iherutse kuboneka.

Ubwo yagezaga ijambo ku bandi bari aho, Karabaranga yavuze ko ‘ bitumvikana’ uko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abantu bazi aho imibiri y’abayizize yajugunywe ariko batahavuga.

Ati: “Ntabwo byumvikana ko nyuma y’imyaka 31 twubaka igihugu cyacu, dufite Leta y’Ubumwe, ari bwo twabona amakuru (ku haherereye imibiri), na bwo ku buryo bw’impanuka kuko abo dushyingura uyu munsi batabonetse ku bw’amakuru yatanzwe ku neza”.

Avuga ko n’imibiri yabonetse, bashyinguye itabonetse ku bushake ahubwo byari nyuma yo gutongana kw’abo kwa Supa bashwanira mu mitungo.

- Kwmamaza -

Umwe ngo yabwiye undi ati: ” Nitutumvikana kuri iyi mitungo ndavuga bya bindi mwakoze mu rugo!”

Mu mibiri 473 yashyinguwe harimo 471 yabonywe hirya no hino mu Murenge wa Ngoma, cyane cyane mu Kagari ka Matyazo, ndetse n’ibiri yimurirwaga mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yagize ati:  “Twagiye dutekereza ko bamwe dushobora kuba twarabashyinguye, abandi wenda baguye ahandi. Ariko birababaje kuba bamwe ubu tubabona mu bikari by’ingo z’abaturanyi bacu ndetse barabubakiyeho inzu zimwe bazituyemo, abandi ugasanga bubatse salon hejuru y’ahashyinguye abacu, abandi ugasanga babubakiyeho ubwiherero. Ni ibintu bibabaje twamagana, twifuza ko byarangira rwose.”

Asanga bikwiye ko Leta “ishyiraho” ubukangurambaga ngo abantu bagaragaze aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe kuko bimaze kugaragara ko amakuru yatanzwe cyane cyane mu gihe cya Gacaca atari yuzuye.

Avuga ko abakurikiranyweho kudatanga amakuru nkana ku haherereye imibiri bajya baburanira mu ‘ruhame’ kugira ngo bibere isomo abandi bakiyabitse.

Ati: “Mu nkiko hajyayo abantu bakeya. Dukeka ko kuburanishirizwa mu ruhame nko kuri sitade, bigasohoka no mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, byafasha kwigisha abantu kugira ngo bumve ubukana bwo guhisha amakuru. Amategeko arahari kandi arashaririye, ariko abantu bashobora kuba batayazi.”

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yifatanyije n’abandi gushyingura imibiri yabonetse muri Ngoma ya Huye.

Muri uyu mwaka mu Murenge wa Ngoma habonetse imibiri 471.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ngoma, Jérôme Karangwa avuga ko  imyinshi yabonetse mu Kagari ka Matyazo ahitwa mu Rurenda kwa Callixte Kanamugire bita Supa kuko honyine havuye 179.

Hari n’iyabonetse ahitwa Kamucuzi na ho mu Kagari ka Matyazo, ndetse no ku Karubanda mu Kagari ka Butare.

Kigali Today yanditse ko hari abagore batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho guhisha ayo makuru, harimo umubyeyi n’umukobwa we, ari na bo bashwaniye mu mitungo bagahishura ibihishe iwabo.

Mu mwaka ushize(2024) nabwo i Ngoma bari bashyinguye imibiri 2060, kandi imyinshi yari yabonetse mu Kagari ka Ngoma, ahitwa kwa Hishamunda.

Mu bantu barindwi bari bakurikiranyweho guhisha ayo makuru, batatu bakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi, batatu baba abere undi we apfa atarakatirwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version