Mu kiganiro yahaye France 24, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda gushaka kumutera, akavuga ko ruzabikorwa rwitwaje ko abateye ari Abarundi kandi ari rwo rubari inyuma.
Ndayishimiye abibwiye iyi radio mpuzamahanga y’Abafaransa nyuma y’uko mu gihe cyashize, yabwiye BBC amagambo nkayo, akayemerera ko u Rwanda nirumutera nawe azarutera kandi ko Umujyi wa Kigali utari kure y’u Burundi.
Ikiganiro cye na France 24 yavugiyemo ko hari ibimenyetso ‘les indices’ bigaragaza ko u Rwanda ruzamutera, rukabikora binyuze mu bahunze u Burundi bari mu Rwanda basize bagize uruhare muri coup d’état yapfubye mu mwaka wa 2015.
Ati: “Dufite amakuru. Tuzi gahunda y’u Rwanda kandi dufite n’ibimenyetso. Ibyo bimenyetso bishingiye ku kuba rugifite abantu bagize uruhare mu mugambi wa Coup d’état yo mu 2015.”
Perezida w’u Burundi yemeza ko u Rwanda ruzatera u Burundi rukavuga ko ari Abarundi bari kurwana hagati yabo nk’uko ruvuga ko ikibazo cya M23 kireba abaturage ba DRC, ko bitarureba.
Yunzemo ati:“…Umugambi warwo ni ukubifashisha ruvuga ko ari Abarundi mu gihe ruzaba ari u Rwanda.”
Ku rundi ruhande, avuga ko umuhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC nugera ku ntego bizagorana ko u Rwanda rwaba rugiteye igihugu cye.
Mu gihe u Burundi bubivuga butyo, u Rwanda rwo ruhakana ibyo burushinja ndetse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yigeze kubwira itangazamakuru ryo mu Rwanda ko u Burundi ari bwo bushaka gutera u Rwanda kandi ngo bwarabigerageje.
Mu mwaka wa 2024 u Burundi bwohereje ingabo zabwo mu Burasirazuba bwa DRC kurwana ku ruhande rw’ingabo z’iki gihugu zifatanyije na Wazalendo na FDLR, ikintu kitashimishije Kigali na gato.
Ku Rwanda, umuntu wese ukoranye na FDLR mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba ari umwanzi warwo.
Umukino wa Dipolomasi hagati ya Kigali na Gitega nawo warakomeje ugeza n’aho Nduhungirehe atangaza ko uRwanda n’u Burundi biri ‘mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi’.
Igihe kimwe havugwaga ko ibintu ari uko byifashe, ikindi gihe hakavugwa ko intambara itutumba.
Mu gusobanura impamvu zituma u Rwanda rudaha u Burundi abo buvuga ko rucumbikiye, uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta yigeze kuvuga ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba ‘binyuranye n’amategeko mpuzamahanga’ agenga impunzi.
Avuga kandi ko rwasinye amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko iyo wakiriye umuntu wahunze, utamusubiza iwabo cyane cyane iyo yahawe ibyangombwa byemeza ko ari mpunzi.
Uko bigaragara, haracyari urwikekwe hagati ya Kigali na Gitega kandi ntawakwihandagaza ngo avuge ko ruzarangira ejo.
Iyi ni inkuru yo gutega amaso cyane cyane ko n’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bitarahabwa umurongo ugororotse.