Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yegukanye igikombe cya ‘IHF Trophy/Zone V’ nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 39-38. Naho iy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda kandi rwegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda Ethiopie ibitego 39-37.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye imikino isoza iri rushanwa rya ‘IHF Trophy/Zone V’ aho u Rwanda rutsinze imikino yose rwakinnye uko ari itanu yaba mu batarengeje imyaka 18 ndetse no mu batarengeje imyaka 20.
U Rwanda rwasezereye Kenya mu mikino ya ½ mu batarengeje imyaka 20 nyuma yo kuyitsinda ibitego 41-33, mu gihe mu batarengeje imyaka 18, rwasezereye Uganda ku bitego 34-30.
U Rwanda rwahise rubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya ‘IHF Trophy/Zone V’ kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Nzeri 2026.

