Abagize Guverinoma baherutse gushyirwaho na Minisitiri w’Intebe bazarahira kuri uyu wa Mbere. Aba bagabo n’abagore bagera kuri 21 baherutse gutangazwa mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uyu wa Gatandatu.
Nibarahira bazaba biyemeje gukorana na Perezida Kagame mu myaka itanu iri imbere.
Kagame aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite hamwe na Minisitiri w’Intebe ko ibyo bakora byose bakwiye kuzirikana inyungu z’umuturage.
Yababwiye ko iyi manda igomba kuzaba iy’ibisubizo ako kuba cyane cyane iy’ibibazo.
Urutonde rw’Abaminisitiri bari muri iyi Guverinoma rwerekana ko hafi ya bose bagarutse urutse uwa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju wasimbuwe na Richard Nyirishema na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prof Jean Chrysostme Ngabitsinze wasimbuwe na Prudence Sebahizi ndetse na Christine Nkulikiyinka wasimbuye Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya wahoze ari uw’Abakozi ba Leta n’umurimo uri gukurikiranwa mu butabera.
Undi mushya wazanywe mu nshingano ni Dr. Doris Uwicyeza Picard wagizwe Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB.