Kibeho: Uwabatijwe Atanze Frw 1000 Ayo Kugura Ubutaka Bw’Ingoro Ya Bikira Mariya Yaboneka

Muri Miliyari Frw 3.5 zikenewe kugira ngo ubutaka buzubakwaho ingoro ya Birika Mariya mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bugurwe bwose, hamaze kuboneka Miliyoni Frw 300. Kiliziya irasaba Abakirisitu kwishakamo asigaye, byibura uwayibatirijwemo wese agatanga Frw 1000.

Iyi mpuruza iherutse gutangwa n’Umushumba wa Diyosezi  Gatulika ya Gikongoro Célestin Hakizimana ubwo yasomaga Misa ku munsi wo kwibuka isubira mu ijuru rya Bikira Mariya uba buri taliki 15, Kanama.

Amafaranga amaze gukusanywa angana na 8.5%, akaba ari make ugereranyije n’andi akenewe ngo iriya ngoro izuzure.

Musenyeri Hakizimana yagize ati: “Twatanze ubutumwa bw’uko abantu biminjiramo agafu nibura buri Munyarwanda ubatije agatanga Frw 1000  twahita tuyuzuza nta n’ibyumweru bibiri bishize. Turizera ko babyumvise kandi bazagira vuba”.

Avuga ko hari gahunda yo gukura ziriya miliyoni Frw 300 muri Banki zigashyirwa mu bikorwa byo kubaka iriya Ngoro.

Umushumba w’iyi diyoseze avuga ko iyo abantu babonye hari imirimo yatangiye gukorwa, bahita babona ko nabo bakwiye kugira icyo batanga kugira ngo ikomeze kandi izuzurire igihe.

Ati: [..] kuko iyo utangiye gukora abantu baravuga bati, ya mafaranga twatanze ntibayakoresheje ibyo bashaka ahubwo baratangiye reka dutange inkunga yacu igikorwa kirangire”.

Musenyeri Celestin Hakizimana

Kigali Today ivuga ko izo miliyari zikenewe ari izo kugura ubutaka bwa hegitari 10 buherereye mu kuboko kw’ibumoso bwa kaburimbo uturutse ku Ngoro ya Bikira Mariya kugera kuri gare ya Kibeho no mu kuboko kw’iburyo uhereye kuri Hotel Nôtre Dame ugaruka kuri iyo Ngoro.

Musenyeri Hakizimana yunzemo ko nibashobora kugura ubwo butaka, n’igihe bazaba batararangiza kubwubakaho hose mu bikorwa by’imishinga 20 bafite, nibura bizafasha ko imbaga y’abaje gusengera i Kibeho ku minsi mikuru bazajya baruhukira  ku butaka bw’iyo ngoro aho gukoresha ubw’abandi..

Nyuma yo kugura ubwo butaka bakabwegukana, abayobozi ba Diyoseze bavuga ko hazashakwa n’ubushobozi bwo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya haherewe kuri Kiliziya nini izaba igizwe n’igice kidatwikiriye gishobora kwakira abantu ibihumbi 100, n’ahatwikiriye hashobora kwakira abagera ku bihumbi 10 ndetse na parikingi ishobora kujyamo imodoka 300.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version