Harateganywa Guhangwa Imirimo 43,000 Izaha Akazi Abakobwa Bangana Na 70%

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

K’ubufatanye bw’ibigo bya Leta nka RSB na RICA n’ibigo bikora mu buryo mpuzamahanga nka MasterCard, mu myaka itanu hateganyijwe guhangwa imirimo 43,000 aho 70% byayo izaba ari iy’abakobwa.

Imibare itangazwa n’ibigo bikora mu bushakashatsi igaragaza kenshi ko abakobwa n’abagore biganje mu batabona akazi, n’abakabonye ntikabahembe neza nk’uko bimeze ku bagabo.

Mu kuziba icyo cyuho, hari gahunda Leta yashyizeho zo gutuma abakobwa biga, bagakora kandi bakanganya umushahara n’abasore cyangwa abagabo banganya impamyabumenyi.

Abakobwa ba rwiyemezamirimo biyemeje gushora mu guteza imbere uruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni bamwe muri abo.

Gaju Yvonne ukorera i Kayonza avuga ko aho aherewe umurimo mu ruganda ruvanga amata n’imbuto, byazamuye icyizere yari yifitiye n’amafaranga arinjira.

Avuga ko mu rwego rwo kunoza ibyo bakorera muri urwo ruganda, bahuguwe binyuze mu bukangurambaga bwa RSB( ishinzwe ubuziranenge), RICA(ishinzwe kurengera abaguzi) na Mastercard Foundation na Trade Mark Africa.

Ati: “Nyuma y’ubumenyi twakuye muri gahunda yitwa VIBE, abantu ntibazongera kunywa amata afite ikibazo icyo ari cyo cyose.”

VIBE ivugwa aha, ni impine ya Value Added Initiative to Boost Employment.

Gaju yemeza ko ubumenyi yakuye mu ishuri bwongererewe imbaraga n’amahugurwa yatanzwe k’ubufatanye bw’ibigo byavuzwe haruguru.

Abayobozi muri Trade Mark Africa bahugura abo ba rwiyemezamirimo, bavuga ko intego ari ugufasha u Rwanda kugira abakora mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bahugukiwe neza ibyo bakora.

Nk’uko babivuga, bigamije guhanga imirimo 43,000 mu myaka itanu.

Bigamije kandi kubakira ubushobozi urubyiruko 200 rukaba abanyamwuga bafasha  inganda mu kugera k’ubuziranenge kandi 100 muri bo bakabona ibyemezo bihamya ko babifitiye ubwo bushobozi.

Icyihariye kuri iyi gahunda ni uko iha ubumenyi ba rwiyemezamirimo bakora mu buhinzi, ubworozi n’ibijyanye n’inyama, abagore bakora ubucuruzi bwo kohereza ibicuruzwa hanze (export), n’abakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi (E-commerce).

Ubushomeri mu bakobwa n’abagore mu Rwanda buracyari ikibazo n’ubwo hari intambwe igihugu kimaze gutera mu guteza imbere uburinganire.

Muri rusange, imibare igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko (harimo abakobwa benshi) buri hejuru kurusha mu bakuru.

Abakobwa bakunze guhura n’imbogamizi zirimo amahirwe make mu mirimo yishyura neza, inshingano zo mu rugo zibagabanyiriza igihe cyo gushaka akazi no kutabona amahugurwa ahagije mu bumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Nubwo bimeze bityo, hari ibyo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho byo guteza imbere abagore n’abakobwa, harimo kubaha amahugurwa n’inguzanyo.

Abakobwa benshi batangiye kwinjira mu myuga yari isanzwe igenewe abagabo (nko mu ikoranabuhanga n’ubwubatsi).

Hari amashyirahamwe n’imishinga ifasha abakobwa kwihangira imirimo.

Aho ubushomeri bwiganje ni mu cyaro kurusha mu mijyi.

Ifoto: Gaju Yvonne

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *