Uwatanze Ubuhamya Bw’Uko Yarokotse Jenoside Yaranduriwe Imyaka

Umugore witwa Jeannette Mukadisi wo mu Kagari ka Rega Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu yasanze abantu bataremenyekana bashyize indabo ku idirishya ry’inzu ye. Yagenzuye asanga bamennye n’ikirahure ndetse barandura imyaka yeze mu murima we. Nyuma yo kumena idirishya batwaye irido.

Nta gihe kinini cyari gishize atanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bigogwe buvuga ko hatangijwe iperereza kuri iki kintu.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yitwa  Muhirwa Robert.

- Advertisement -

Avuga ko uriya mugore yaje kubatabaza ahagana saa kumi nyuma yo gusanga bamuranduriye ibishyimbo biri ku biti 30 by’imishingiriro byari hafi kwera neza ngo bisarurwe.

Muhirwa asaba abantu kureka gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo ubatonetse uba utonetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Yibukije abakora buriya bugizi bwa nabi ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itazihanganira abakora ibikorwa nk’ibyo.

Yasanze bashyize indabo ku idirishya ry’inzu ye n’imyaka bayiranduye( Amafoto@UMUSEKE.RW)

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwari buherutse gutangaza ko Akarere ka Nyabihu kari mu turere icyenda tutagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside mu minsi 17 cy’icyunamo iherutse kurangira.

Icyakora igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyo kirakomeje kubera ko gisanzwe kimara iminsi 100.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version