Nyuma y’urupfu rw’abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe n’igisasu cy’indege za Israel, ubu haravugwa umwuka mubi hagati y’iki gihugu na Qatar.
Qatar niyo nyiri Al Jazeera, ikaba ikinyamakuru gikurikirana cyanecyane amakuru yo mu Barabu, ibintu Israel ikunze kuvuga ko biragaragaza kubogama kwayo.
Abanyamakuru baguye muri kiriya gitero ni Anas al-Sharif, Mohammed Qreiqeh, ba gafotozi Ibrahim Zaher na Moamen Aliwa n’uwabafashaga mu kazi witwa Mohammed Noufal.
The New York Times yanditse ko igisasu cyabahitanye kishe n’abandi bantu babiri.
Ingabo za Israel zivuga ko umwe muri bariya banyamakuru witwa al-Sharif yakoranaga bya hafi na Hamas gusa uyu mutwe wo urabihakana.
Minisitiri w’Intebe wa Qatar witwa Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yagize ati: ” Kwica abantu nka bariya ukabikora nkana ni ikimenyetso cyo kwica amategeko mpuzamahanga kandi ni ikintu kirenze ubwenge”.
Kiriya gitero cyarakaje ubutegetsi bwa Qatar, igihugu Israel ihora icungira hafi.
Qatar ni igihugu gituwe n’abaturage 400,000 biganjemo abanyamahanga bagiye kuhapagasa.
Ubukungu bwa Qatar bushingiye cyane kuri peteroli na Gazi.
Iki gihugu kandi gikunze kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki ndetse mu mwaka wa 2025 yagerageje guhuza Israel na Hamas n’ubwo agahenge kabivuyemo katarambye.
Qatar yahuje Amerika n’Abatalibani, ihuza Eritrea na Ethiopia, ihuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abandi.
Icyicaro gikuru cya Hamas mu bya Politiki kiba i Doha mu Murwa mukuru wa Qatar.