Hari Icyizere Ko Inzibutso Za Jenoside Zizemerwa Na UNESCO- Min Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana avuga aho ibiganiro byo kwemerera inzibutso za Jenoside mu Rwanda bigeze mu murage w’isi, bitanga icyizere ko UNESCO izazemera.

Ibiganiro bigamije kwemerera inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko zijya mu bigize umurage mpuzamahanga byatangiye mu mwaka wa 2012.

Min Bizimana avuga ko u Rwanda rwatanze ibyo rwasabwe byose, kandi ngo aho ibiganiro bigeze, byarekena ko hari icyizere ko ibyo rwasabye bizemerwa.

Inzibutso zasabiwe gushyirwa mu murage w’isi ni urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, urwa Bisesero muri Karongi ndetse n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

- Kwmamaza -

Leta y’u Rwanda yahaye UNESCO raporo zikubiyemo imiterere n’amateka y’izo nzibutso zose.

Amakuru akubiye muri zo azahuzwa n’ayo impuguke za UNESCO zizibonera nyuma y’urugendo ngenzuzi zirimo mu Rwanda.

Ni urugendo zatangiye muri Werurwe, 2023.

Hagati aho UNESCO isaba Leta y’u Rwanda gukora k’uburyo inzibutso zibamo amakuru yose akenewe ku byazibereyemo k’uburyo uzisuye ayamenya bidasabye ko hari uyamusobanurira.

Taliki 11, Mata, 2023 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yabwiye itangazamakuru ko abagenzuzi ba UNESCO basanze urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Nyamata ari rwo rwerekana ubukana bwa Jenoside kurusha izindi bagenzuye.

Bizimana yagize ati: “Impuguke za UNESCO zasuye Urwibutso rwa Nyamata zigaragaza ko rwaza mu za mbere kurusha izindi, kubera ko Kiliziya ya Nyamata (yagizwe urwibutso), igiteye neza neza nk’uko yari imeze mu 1994 Abatutsi bahicirwa.”

Ibi ngo biha uru rwibutso amahirwe aruta izindi nzibutso rwo kujya ku rutonde rw’ibintu bigize umurage mpuzamahanga.

Izindi nzibutso zasuwe na bariya bahanga, zigaragaraza ko hari uko zavuguruwe, bimwe birahindurwa bityo bituma zitakaza umwimerere wazo mu gihe Jenoside yakorwaga.

Minisitiri  Bizimana avuga ko aho ibintu bigeze muri iki gihe, bigaragaza ko icyizere cy’uko ibyo u Rwanda rwasabye bizemerwa.

Abishingira ko icyo u Rwanda ruri gusaba ko gishyirwa mu murage mpuzamahanga ari ikibazo gishingiye ku cyaha cyakorewe Isi yose.

Icyo ni Jenoside yakorewe Abatutsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version