Jeannette Kagame Yasabye Ababyeyi Kongera Umwanya Bagenera Abana

Mu ijambo yageneye abari bitabiriye igikorwa cyo gusengera u Rwanda kitwa Rwanda Leaders Fellowship, Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko abana babo baba bakeneye kenshi.

Yabwiye ababyeyi ko iyo bageneye abana umwanya uhagije, bibaha uburyo bwo gukomeza umurunga ubahuza, ababyeyi bakigisha abana za kirazira zizabaherekeza mu mikurire yabo yose.

Jeannette Kagame avuga ko mu byiciro bine bigenga imikurire y’umwana, buri kiciro kiba gifite ibyangombwa agomba kugitorezwamo.

Ati: “Uburere buboneye ntitwavuga ko ari isomo wakwiga gusa mu mashuri, ni ngombwa no kuzirikana ibyiciro bine umwana anyuramo mu mikurire ye. Navuga gutoza umwana imyitwarire iboneye twagereranya n’ikinyabupfura, iki ni icyiciro gitangira umwana akivuka kugeza agize imyaka itanu, niho umwana atorezwa ikinyabupfura, aho yigana ibyo abona byose.”

- Advertisement -

Avuga ko icyiciro cya kabiri cy’imikurire y’umwana, kiva ku myaka itanu kikagera ku myaka 12.

Muri cyo, umwana ahabwa ubumenyi ku bimukikije, ku ndangagaciro ziranga abo akomokaho, ibyo bikamubera uburyo bwo gutekereza neza no kwitwara neza mu bandi.

Icyiciro cya gatatu ngo ni imbarutso yo gutekereza no gutera imbere kurushaho hanyuma  icyiciro cya nyuma(ni ukuvuga icya kane) kikaba icyo kubaka ubucuti bushingiye ku bujyanama ababyeyi baha abana babo.

Gihera ku myaka y’ubwangavu n’ubugimbi kuzamura.

Ni icyiciro kihariye kubera ko abana bakirimo baba bumva ko bakuze, ko nama bakeneye.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko kugira ngo umwana akure neza muri ibyo byiciro byose, ni ngombwa ko ababyeyi baba hafi y’abana babo kandi bakaboneka.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, avuga ko abana b’ubuu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu miryango babamo.

Ibyo bibazo bibakukiramo, bigatuma bamwe batangira kunywa inzoga, ibiyobyabwenge, abandi bakarwara agahinda gakabije, bakiheba gutyo gutyo.

Avuga ko imwe mu ngamba zatuma ibi bikumirwa, ari uko ababyeyi barushaho kuba inshuti n’abana babo, bakabaha uburere buboneye u Rwanda.

Ati: “Imbuto y’uburere bwiza bushingiye ku muco nyarwanda ababyeyi bacu batubibyemo nibyo byatumye tuba abayobozi b’u Rwanda uyu munsi mu gihe nk’iki. Byatumye  benshi muri twe bidutera umwete wo kubaka ingo zacu, turabyara, tubona natwe inshingano zo kurerera u Rwanda. Nk’abayobozi bakiri bato dukwiye kuba twibaza ngo ni ikihe giti turiho dutera abadukomokaho bazugamamo?”

Ayo masengesho ngarukamwaka ategurwa akanashyirwa mu bikorwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Ahuza abayobozi bakiri bato, ayo kuri iki Cyumweru akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: ‘Abayobozi bakiri bato no kurera muri iki gihe.’

Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zo kubahisha Imana mu buyobozi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version