Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Icyo Ibiherutse Kuba Muri Gereza Ya Israel Byakwigisha RCS
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Hari Icyo Ibiherutse Kuba Muri Gereza Ya Israel Byakwigisha RCS

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2021 10:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari ikirango kijya gica kuri imwe muri Radio zo mu Rwanda kivuga ko ‘ikintu cya mbere ari amakuru’. Iyo Urwego rw’imfungwa n’abagororwa rwo muri Israel ruza gukusanya amakuru no guha agaciro ayo rwabonaga, ntabwo abagororwa batandatu bakomoka muri Palestine bari gucika gereza iri mu zirinzwe kurusha izindi muri Israel.

Ntawamenya niba na Gereza ya Mpanga nayo yarirengagije amakuru, bikaba ari byo byatumye umwe mu mfungwa zari zikomeye muri kiriya gihe Cassien Ntamuhanga itoroka imanukiye ku migozi!

Inkuru yo gutoroka kw’imfungwa esheshatu zirimo zimwe zahoze muri Hamas yamenyekanye mu ntangiriro za Nzeri, 2021.

Bari barafunzwe na Israel nyuma yo kubafata ibashinja kuba mu mitwe y’abarwanyi b’aba Jihadistes, HAMAS, ndetse n’umwe wari mu mutwe wa Fatah.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kugira ngo aba bantu batoroke iriya gereza babigeze nyuma y’amezi icyenda bacukura mu nkuta za gereza ya Gilboa iri mu zirinzwe kurusha izindi muri Israel.

Nyuma yo gucika, igikuba cyaracitse  Abapolisi, abasirikare n’abandi bakora mu nzego z’ubutasi barahaguruka babahigisha uruhindu.

Bose uko ari batandatu baje gufatwa hashize ibyumweru bibiri.

Igitangaje muri si uko bafashwe ahuubwo ni uburyo bashoboye gucika iriya gereza isanganywe ikoranabuhanga rireba henshi kandi ifite umutwe w’abantu bashinzwe kuneka abagororwa bakomoka muri Palestine bagera ku 6500 bafungiye hirya no hino muri gereza za Leta ya Kiyahudi.

Iperereza ryakozwe nyuma y’ifatwa rya bariya bagabo, ryerekanye ko abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa bakorera muri iriya gereza batabonye amakuru y’ibyayiberagamo, haba mbere na nyuma y’uko bariya bagororwa batoroka.

- Advertisement -

Komisiyo yashyizweho na Guverinoma ya Israel yerekanye ko abakora muri ruriya rwego nta kanunu k’amakuru y’uko hari umwobo wacukurwaga muri iriya gereza bigeze babona.

Mu mezi icyenda yose bamaze bacukura uriya mwobo, bisa n’aho  abari bashinzwe gukurikirana amakuru y’ibibera muri ririya gereza bose bari basinziriye.

Hari n’amakuru avuga ko nta gihe kinini cyari gishize, umwenge wasohoraga amazi muri gereza bamwe mu bafungwa batamenyekanye bawufunze bakoresheje umucanga.

Ikinyamakuru cyandika ku mikorere ya ba meneko ku isi kitwa IntelNews.org cyanditse ko mbere y’uko ziriya mfungwa zitoroka, hari amakuru yari yatanzwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga, asa n’ateza ubwega ariko ariko ababishinzwe ntibayaha uburemere.

Ikindi cyagaragaye ni uko mu mikoranire y’abagize itsinda rya ba maneko bo muri Gereza harimo kutumvikana kandi ngo n’umuyobozi waryo nawe ntiyari shyashya!

Akigera ku buyobozi bwa ririya tsinda, abandi bakozi ntibamwiyumvisemo, batangira kumusuzugura bitewe n’uko ngo ‘nta bunararibonye yari afite.’

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko atazi Icyarabu cyangwa ngo agire ubumenyi runaka ku muco n’imitekerereze y’abanya Palestine.

Na nyuma yo gutoroka, hari ibindi bibazo byavutse…

Inkuru imaze kuba kimomo ko bariya bantu batorotse, akazi ko kubahiga kahagurukije inzego zose.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bari bafite ntibyakomye mu nkokora bariya bafungwa ahubwo baje gufatwa kubera ko abo bitabaje ngo babahishe babaye ari bo babibwira Polisi.

Ni abanya Israel bafite inkomoko mu Barabu.

Bafashwe bidateye kabiri

Ibyo bakoze byitwa Human Intelligence(HUMINT)ubu bukaba ari uburyo abantu bafasha inzego z’umutekano kugera ku makuru bitabaye ngombwa gukoresha irindi koranabuhanga.

Babiri muri bariya bagororwa bari bacitse, baje gushobora kwambuka bagera mu gace ka Jenin muri West Bank ariko nabo baje gufatwa.

Umwe muri bo yakoze ikosa ryo guhamagara Se kuri Telefoni bituma abamuhigaga bamenya neza aho aherereye.

Isomo byatanga…

Ibyabaye muri gereza ya Gilboa byerekana ko iyo abantu batereye iyo, hari amakuru badaha agaciro kandi yagombye kubafasha mu gukumira ibintu runaka.

N’ubwo ntawakwemeza cyangwa ngo ahakane ko ubwo Cassien Ntamuhanga yacikaga gereza nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rubanza yareganwagamo na Kizito Mihigo byatewe n’uburangare, ariko uko biri kose umuntu waregwaga ibyaha bikomeye kuriya ntiyagombaga gucika gereza amanukiye ku migozi.

Cassien Ntamuhanga yafunzwe mu mwaka wa 2015

Uwari Umuvugizi w’Urwego rw’gihugu ry’imfungwa n’abagororwa(RCS), CIP Sengabo Hilary yabwiye itangazamakuru ko ‘Ntamuhanga yatorotse gereza akoresheje imigozi.’

Icyo gihe yatorokanye na Sibomana Kirege wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu na Batambirije Théogene wo mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera.

Biherutse kuvugwa  ku mbuga nkoranyambaga no  mu binyamakuru bitandukanye ko bikekwa ko yafatiwe muri Mozambique nubwo nta nzego za Leta zirabyemeza.

Mu mwaka wa 2015  nibwo Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25 aregwa ibyaha  birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu.

Mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, byatangajwe ko Ntamuhanga yatorotse gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza akoresheje imigozi.

Gutoroka ukoresheje imigozi bivuze ibintu byinshi.

Yamanukiye mu migozi

Harimo kuba ufite uwo mugozi kandi uwo mugozi ukaba ukomeye k’uburyo utari bucibwe n’ibilo by’uwumanukiyeho.

Uwo mugozi ugomba kuba uziritse ahantu hakomeye kandi, aho urangirira, hagereye ubutaka k’uburyo utorotse ari bubugweho atavunitse cyangwa ngo akange abarinzi.

Ikindi ni uko utoroka agomba kuba azi neza aho abarinzi baherereye, intera iri hagati y’abo n’aho ari bugwe nasimbuka, kandi akaba azi aho ari bugane narangiza kugera ku butaka.

Uko byaba byaragenze kose ngo Ntamuhanga acike gereza ya Mpanga, icy’ingenzi ni uko abashinzwe kurinda abafungwa bagombye guhora bari maso kandi bagenzura ahantu hose ngo barebe niba nta cyuho bacamo bagatoroka.

TAGGED:featuredGerezaImfungwaIsraelNtamuhangaPalestineRCSUmugozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyemali Gaposho Yatawe Muri Yombi
Next Article Musanze: Abajura Biba Inka Bakazihisha Mu Nzu Mbere Yo Kuzibaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?