Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari icyo Louise Mushikiwabo asabira abagore…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Hari icyo Louise Mushikiwabo asabira abagore…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2020 1:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo asaba ibigo by’imari n’abandi bafite ijambo rikomeye mu bihugu bikoresha Igifaransa gufasha abagore bazahajwe na COVID-19  kuzamuka mu bukungu.

Mushikiwabo aherutse gutangiza Ikigega yise ‘La Francophonie avec Elles’ kigamije gukangurira ibihugu bigize uriya muryango gukusanya inkunga yo kugishyiramo kugira ngo izafashe abagore bo muri OIF bagizweho ingaruka na COVID-19 kuzanzamuka mu bukungu.

 Mushikiwabo avuga ko gufasha abagore kongera kuzamura ubukungu  bigirira akamaro abantu bose kuko ari bo barera abana, bakita kubo bashakanye, bakagirira akamaro umuryango w’abantu muri rusange.

Yemeza ko n’ubwo bimeze gutyo, amahanga adaha agaciro umuhati w’abagore  bityo akaba asanga byagirira isi yose akamaro abagore bazahajwe na COVID-19 bafashijwe kwivana mu bukene bakongera kugirira imiryango yabo akamaro nka mbere.

Mushikiwabo avuga ko n’ubwo abagore bahura n’akazi kenshi gatuma bananirwa, batajya binuba, ngo bagire uwo buka inabi ndetse ngo niyo bananiwe bakomeza kugira inseko nziza.

Yagize ati: “ Abagore bari basanzwe bafite imibereho mibi, batunzwe no kuzunguza kugira ngo babone igitunga imiryango yabo baje kwisanga baragezweho n’ingaruka mbi kurusha abandi kubera ko aho bakuraga hakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Mushikiwabo avuga ko akamaro k’abagore katagarukira gusa ku mirimo y’ubukungu bwubaka ingo, ahubwo ko kaguka kagera no mu buvuzi.

Kuri we abagore bakora mu nzego z’ubuzima ni benshi kandi bagira akamaro mu kurinda ko ubuzima bwa benshi butakara.

Ikindi kibabaje nk’uko abivuga, ni uko abagore batarahabwa umwanya urambuye mu nzego zifata ibyemezo kandi mu ngeri zose.

Urugero ni uko muri Afurika y’i Burengerazuba n’iyo Hagati, abagore benshi bari mu mirimo idahemberwa, ibyo bita mu Gifaransa ‘Secteur informel’.

Impamvu zabyo ni nyinshi ariko akenshi biterwa n’uko abakobwa baba batarahawe amahirwe angana n’aya basaza babo kugira ngo bige, baminuze.

Ibi ariko Mushikiwabo avuga ko bitigeze bica abagore intege, ahubwo bakomeje gukora uko bashoboye bayitaho, bita no ku miryango yabo.

N’ubwo abahanga mu by’ubuzima  bavuga ko Afurika itazahajwe n’ingaruka za COVID-19 nk’uko byagenze ahandi, Mushikiwabo avuga ko hari imirimo yahagaze cyane cyane ishingiye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko ibihugu byinshi byabufunze kandi bwari butunze abagore benshi.

Louise Mushikiwabo ati: “ Abo babyeyi bacu batwonkeje, bashiki bacu, ba Nyogokuru… baradukeneye muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose. Muze tubabe hafi. Niyemeje gutangiza ikigega cyo kubafasha gikeneye gushyirwamo miliyoni 3 z’ama Euro. Duhuze imbaraga tubafashe”

Avuga ko abagore bazitabwaho n’umusanzu uzatangwa muri kiriya kigega uzafasha mbere na mbere abagore  bo muri Afurika, muri Haïti n’abo muri Liban.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo asaba akomeje ibihugu na za Leta guhaguruka bakitanga uko bashoboye kugira ngo ikigega yatangije kibone amafaranga yo gutabara abagore bo mu bihugu bigize Umuryango uvuga Igifaransa bazahajwe na COVID-19 bazanzamuke.

TAGGED:AbagoreAfurikaCOVID-19featuredMushikiwabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Equity Group mu birango bishya byerekana kwaguka mu kazi
Next Article Kicukiro: Uwahoze muri IBUKA yahawe Frw 110 000 ataburuza umubiri arayikenuza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?