Hari Icyo Urukiko Ruri Buvuge Ku Bya Idamange

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09, Werurwe, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rurasoma umwanzuro warwo ku mpamvu ubushinjacyaha buherutse guha urukiko bwita ko zikomeye zatuma Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne aburana afunzwe n’izo we yatanze zatuma bitagenda gutyo.

Ubushinjacyaha buheruka kuza kubwira Urukiko impamvu zikomeye zatuma uregwa aba afunzwe by’agateganyo mbere y’uko urubanza ruburanwa mu mizi.

Idamange nawe n’abamwunganira nabo berekanye impamvu yaburana adafunzwe, bityo impande zombi zikaba ziri bwumve icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Kabiri saa kumi z’umugoroba(4h00pm).

Ubushinjacyaha bwamureze  gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga sheke (chèque) itazigamiwe.

- Advertisement -

Abashinjacyaha basanga ibi ari ibyaha bikomeye, iyi ikaba impamvu basabye ko uregwa afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikinozwa.

Idamange yireguye avuga ko icyo yari agamije ajya kuvuga biriya kwari ukuvuganira Abanyarwanda bari babayeho nabi mu gihe cya Guma Mu Rugo.

Yabwiye urukiko ko atari agamije gusenya ahubwo yari agamije guhwitura abayobozi bakora nabi.

Ifoto: BBC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version