Uwahoze Ari Umunyamakuru Mu Rwanda Yanze Kuba Umwami Wa Tooro

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Igikomangoma Rukidi Edward Kijanangoma, ukomoka mu muryango w’ibwami bwa Tooro muri Uganda, yanze kujya ku ngoma y’Ubwami bwa Tooro, nyuma y’uko yari yatangajwe ko azabuyobora.

Iki cyemezo cyongeye guteza urujijo mu buryo bwo gushaka uzasimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru IV, watanze kuwa 27 Kanama(8)2026.

Kijanangoma yatangaje ko yanze uwo mwanya kubera ko yifuza kubaha ubushake bw’Umwami Oyo, ndetse n’ibyo yari yarasize yifuje ko bizakurikizwa ku ngoma ye.

Ati: “Nshingiye k’ugushyira mu gaciro, sinshaka kujya ku ngoma y’ubwami bwa Tooro. Mu kubaha Umwami wacu watanzs n’ubushake yari yaragaragaje ku bwami bwacu, nemera ko ibyo yifuzaga bigomba kubahirizwa.”

Yongeyeho ko ingoma ari ikintu cyera kandi ko ubushake bw’umwami bugomba gukomeza kubahwa.

Kijanangoma ni muntu ki?

Rukidi Edward Kijanangoma ni umuhungu wa nyakwigendera Igikomangoma Christopher Paul Kijanangoma, akaba n’umwuzukuru w’Umwami George David Rukidi III.

Ibi bituma yari afitanye isano ya hafi n’umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru IV, kuko bombi bakomoka mu muryango w’ibwami wa Babiito.

Nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo ku wa 27 Kanama 2026, Komite ishinzwe guhitamo uzasimbura umwami mu muryango wa Babiito yatangaje Kijanangoma ari we uzasimbura umwami, mu muhango wabereye ku ngoro ya Karuziika.

Ariko iki cyemezo cyateje impaka zikomeye mu muryango w’ibwami.

Abagize umuryango wa hafi w’Umwami Oyo, barimo Nyiraburanga Best Kemigisa na mushiki we, Igikomangoma Ruth Komuntale, bagaragaje ko batemera uwo mwanzuro.

Ibi byatumye havuka umwuka w’amakimbirane mu muryango w’ibwami, mu gihe hakomeje gushakishwa uzasimbura Oyo.

Umwami wa Tooro atorwa ate?

Nubwo Umwami Oyo bivugwa ko yasize ubushake bwanditse bugaragaza ko yifuza ko umuhungu we ari we wazamusimbura, ubwo bushake ntibwigeze bushyirwa ku mugaragaro.

Mu muco wa Tooro, ariko, ububasha bwo kugena uzasimbura umwami bufitwe cyane cyane n’umuryango w’ubwami wa Babiito, aho gukurikiza ubushake bw’umwami wapfuye gusa.

Ku wa 28 Kanama 2026, umunsi umwe ukurikira urupfu rwa Oyo, hashyizweho Komite y’abantu 21 ishinzwe inzira yo gushaka uzasimbura umwami.

Uburyo umwami mushya amenyeshwa na bwo bufite umwihariko.

Ababiito bavuze ko umwami mushya atagomba gutangazwa gusa binyuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyangwa kuri radiyo, ahubwo ko agomba kumenyekana binyuze mu mihango gakondo.

Muri iyo mihango, umwe mu bikomangoma anyura ahitwa Omusanga, ahantu h’imbere y’Ingoro ya Karuziika.

Muri uwo muhango utsinze ni we ushobora kumenyekana nk’umwami mushya.

Hari n’indi mihango gakondo ikorwa, irimo gushyira intete icyenda za kawa mu mva y’umwami witabye Imana.

Abahungu b’umwami ni bo bahabwa amahirwe ya mbere yo gukora ibyo bintu.

Mu muco wa Babiito, abana b’umwami wapfuye, cyane cyane abahungu be ni bo babanza kurebwamp ushobora kumusimbura.

Ariko uwo mwana agomba kubanza kwemezwa nk’umwana w’umwami mu buryo bwemewe n’umuryango w’ibwami.

Nyiraburanga Best Kemigisa yavuze ko Umwami Oyo yasize umuhungu.

Icyakora, umuryango wa Babiito wasabye ko uwo mwana agaragazwa kandi hakagenzurwa niba koko yujuje ibisabwa mbere y’uko hagira icyemezo gifatwa.

Iyo nta muragwa ukwiriye uhari, inzira ishobora gukomeza mu bandi bagize umuryango mugari wa Babiito, binyuze mu mihango gakondo irimo n’umukino w’intambara.

Ubushake bw’abami ba kera na bwo burarebwa

Nubwo ubushake bw’umwami watanze ari bwo bwonyine bugena uzamusimbura, bushobora gukoreshwa nk’umurongo ngenderwaho.

Urugero ni ubushake bw’Umwami George Rukidi III, aho yari yaragaragaje urutonde rw’abo yifuzaga ko bazamusimbura: Patrick Kaboyo, George Desmond Mugenyi, Christopher Kijanangoma na Stephen Karamagi.

Ni muri urwo rwego, ku wa 4 Nzeri 2026, Komite ishinzwe izungura ry’ingoma bivugwa ko yatoye ku bwiganze bw’amajwi 15 kuri 18 George Desmond Kamurasi, umuhungu wa Mugenyi.

Abari muri iyo Komite bavuze ko Kamurasi ari we wakurikiraga ku rutonde rwagaragajwe mu bushake bw’Umwami Rukidi III.

Byagenda bite haramutse hatoranyijwe utari mu bushake bw’umwami wapfuye?

Mu muco wa Tooro, umwami ashobora gufatwa nk’uwemewe nubwo yaba atari mu bushake bw’umwami watanze igihe cyose inzira gakondo zo kumutoranya hamwe n’imikorere ya Komite ya Babiito byubahirijwe.

Ku rundi ruhande, amategeko ya Uganda yemera ko icyemezo nk’icyo gishobora kujuririrwa.

Inzira yo gukemura amakimbirane nk’aya igengwa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko rya 2011 rigenga Abayobozi b’Inzego Gakondo cyangwa Abakuru b’Imico.

Guverinoma ya Uganda na yo yatangaje ko izakurikiza iyo ngingo mu gukemura impaka zijyanye n’izungura ry’ingoma ya Tooro.

Bityo, ku miryango yaba ifite icyo ihuriyeho n’iki kibazo, inzira y’amategeko si ukujya mu nkiko zisanzwe ushingiye gusa ku bushake bwanditswe n’umwami wapfuye.

Ahubwo ikibazo gitangirira kuri Komite ya Babiito ishinzwe izungura ry’ingoma, hanyuma, mu gihe bibaye ngombwa, kikagezwa kuri Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo n’Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Uganda kugira ngo haboneke ubuhuza hakurikijwe Ingingo ya 15.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *