Rwanda: Ubucukuzi Bukomeje Kubangamira Ibidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje gukorwa mu buryo bubangamira ibidukikije bikagira ingaruka ku baturage.

Ibi byagaragarijwe muri raporo y’ubushakashatsi Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) yakoreye mu turere 10 tw’u Rwanda, bugamije kureba uko intego za NDC 3.0 zashyizwe muri Gahunda z’Iterambere ry’Uturere (DDS).

NDC 3.0 ni iki?

NDC 3.0 ni gahunda ya gatatu y’ibyo ibihugu byiyemeza gukoreraho mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere hakurikijwe ibikubiye mu masezerano ya Paris.

Iyi gahunda ishyiraho intego nshya kandi zikomeye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ubushakashatsi bugaragaza ko, muri rusange, igenamigambi ry’uturere tw’u Rwanda ryujuje gahunda za NDC 3.0 ku kigero cya 60.9% mu gihe gahunda zijyanye no kubungabunga amashyamba no gukoresha neza ubutaka zagaragaje ihuzwa n’iyi gahunda ku ijanisha rya 67 naho iz’ubuhinzi ziza kuri 62.5%.

Gahunda zo gushaka amafaranga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ni zo zagaragaje igipimo kiri hejuru, zingana na 70%.

Ku rundi ruhande, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwari kuri 35% mu kuzuza ibijyanye nizo ngamba, mu gihe gukusanya amakuru ku bihombo n’ibyangizwa n’imihindagurikire y’ikirere byo byari kuri 30%.

Raporo igaragaza ko ikibazo cy’amikoro ari imwe mu mbogamizi zikomeye zituma izi gahunda zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Abagera kuri 91.2% mu bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko kubura amafaranga ahagije bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Hari kandi imbogamizi zirimo imikoranire idahagije hagati y’inzego, uburyo budahagije bwo gukurikirana ibikorwa no gusuzuma umusaruro wabyo, ndetse no kubura amabwiriza ahagije abireba.

Ibyerekeye ibidukikije ntibiranoga

TI-Rwanda yasabye ko intego za NDC 3.0 zishyirwa neza muri gahunda z’uturere, ingengo y’imari n’igenzura ry’ibikorwa bikaboneka kandi bigakurikizwa.

Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa TI

Yasabye kandi ko hongera amahugurwa ku bakozi no gushaka amafaranga ahagije yo gushyira mu bikorwa izi ngamba.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *