Ibiciro Ku isoko Mu Rwanda Byazamutseho 15.7% Muri Kanama

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda byazamutseho 15.7% muri Kanama 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo, amazu, ibiribwa ndetse na serivisi zo muri resitora na hoteli.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mijyi ibiciro byazamutseho 1.8% hagati ya Nyakanga na Kanama 2026.

Muri iyi mibare bigaragara ko mu gihe cy’umwaka umwe, ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 24.2%, mu gihe iby’amacumbi, amazi, umuriro, gazi n’ibindi bikomoka ku ngufu byazamutseho 20.4%.

Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye na byo byazamutseho 16.3%. Muri iri tsinda, inyama zazamutseho 36.7%, mu gihe imboga zazamutseho 24.7%.

Ibiciro muri resitora na hoteli byiyongereyeho 15.6%, naho iby’uburezi bizamukaho 13.3%.

NISR yagaragaje kandi ko ibiciro by’ingufu ari byo byazamutse cyane mu biciro byatoranyijwe mu mijyi, aho byiyongereyeho 45.4%.

Ibicuruzwa bishya byazamutseho 20.9%, naho ibikorerwa mu Rwanda bizamuka ku kigero cya 17.4%.

Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byo byazamutseho 10.8%. Iyo ibicuruzwa bishya n’ingufu bitabariwe, izamuka rusange ry’ibiciro ryageze kuri 11.5%.

Mu bice by’icyaro, ibiciro byazamutseho 16% ugereranyije na Kanama 2025, naho kuva muri Nyakanga kugeza muri Kanama byiyongereyeho 3.1%.

Iyo harebwe igihugu hose, mu mijyi no mu cyaro, igipimo rusange cy’ibiciro by’umuguzi cyazamutseho 15.9% mu mwaka umwe, naho hagati ya Nyakanga na Kanama 2026 cyiyongera 2.6%.

NISR ivuga ko ikoresha igitebo cy’ibicuruzwa na serivisi bigera ku 1,622 mu kubara iki gipimo. Buri kwezi, ikusanya ibiciro birenga 29,000 mu mijyi n’ibirenze 10,000 mu cyaro, bikusanyirizwa ku masoko, mu maduka, mu bitaro, mu mashuri n’ahandi.

Jimmy GATETE 

TAARIFA RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *