Hari Ikirunga Gituriye U Rwanda ‘Kiri Kuruka’

Abaturage baba mu mirenge ya Cyanzarwe na Mudende mu Karere ka Rubavu bavuga ko guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hari ikirunga kiri kuruka.

Bamwe bari babwiye RBA ko ari Nyiragongo ariko hari abandi babwiye Taarifa ko ari Nyamuragira.

Nyamuragira ni ikirunga kiri hafi cyane ya Nyiragongo.

Umwe mu baturage utuye mu murenge wa Kanzenze yabwiye Taarifa koko hari umwotsi mu kirere kandi ngo Nyamuragira yo yatangiye kuruka ariko ku gice cya Congo.

- Advertisement -

 

Uko bimeze kose ariko ngo abaturage bafite ubwoba.

Meya wa Rubavu Bwana Gilbert Habyarimana yavuze ko haramutse habaye ibintu bikomeye, hateguwe uburyo batabarwa.

Yabwiye RBA ko ibyiza ari uko abaturage batekana, ntibakuke umutima.

Ibimenyetso bibanziriza kuruka kw’ikirunga habamo umwotsi mwinshi ukurikirwa n’umutingito.

Hari igihe uwo mutingito ubanziriza cyangwa ukaba mu gihe iruka ry’ikirunga nyirizina riri kuba.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version