Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Kwigwa Uko ‘Serivisi Zimwe’ Za RSB, Rwanda FDA Na RICA Zahuzwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Hari Kwigwa Uko ‘Serivisi Zimwe’ Za RSB, Rwanda FDA Na RICA Zahuzwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2024 11:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikirango cya RSB
SHARE

Hari abacuruzi bavuga ko iyo ibicuruzwa bisabwe gucishwa mu bigo bitandukanye ngo bisuzimirwe ubuziranenge, bituma bitinda kwemererwa gushyirwa ku isoko, bigakerereza umucuruzi ndetse n’umuguzi bikamugira ho ingaruka.

Ibigo bivugwa ni RSB, RICA, Rwanda Revenue Authority, REMA na Rwanda FDA.

Iyi nzira ndende bicamo ihendesha umucuruzi nawe akazamura igiciro ku muguzi wa nyuma kugira ngo atazahomba.

Ikibangamye kuri bo ni uko, nk’uko umwe muri bo witwa Dr. Joseph Akumuntu yabibwiye bagenzi bacu ba IGIHE, usanga ibisubizo bitangwa biba bisa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uyu mugabo asanzwe ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Yagize ati: “Nk’urugero gutumiza amavuta bisaba kwishyura amafaranga menshi mu bigo bitandukanye nka Rwanda FDA na RICA, ibyo bigatuma ibiciro byayo byikuba inshuro runaka kandi bitari ngombwa”.

Avuga ko igicuruzwa kimwe gishobora gusabirwa inyemezabuguzi cyangwa uruhushya mu bigo bitatu…

Hari ubwo ikigo gishobora gutumiza ibicuruzwa mu mahanga kigasabwa kubinyuza muri Rwanda FDA, byava yo bigakomereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) naho bikahava bijya mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB.

Hari abavuga ko urwo rugendo ari rurerure, ruhenze kandi nta kintu kinini rumarira abaguzi cyangwa abacuruzi.

- Advertisement -

Bemeza ko hashyizweho uburyo bwo guhuza ibintu, buzihutisha igenzurwa rikorerwa ibicuruzwa runaka, bigahabwa icyemeza ko nta cyo byakwangiza ku buzima bw’umuguzi, bityo bigateza imbere ubucuruzi.

Icyo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ibivugaho…

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi aherutse kwizeza abacuruzi ko hari ivugurura rigiye gukorwa mu rwego rwo gukemura izo mbogamizi.

Ni igisubizo avuga ko ari cyiza kandi kizaba kirambye.

Kugira ngo bikunde, Sebahizi avuga ko bizakorwa binyuze mu guhuza serivisi zisa zari zisanzwe zitangirwa mu bigo byavuzwe haruguru.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi

Nawe yemera ko hari inzitizi ziterwa n’ubusabe bwa serivisi zisubiramo muri ibyo bigo.

Kugira ngo bizakorwe neza, Minisitiri Prudence Sebahizi avuga ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo imikorere y’ibyo bigo izahuzwe neza.

Intego ni uko hashyirwaho urubuga rumwe rutanga serivisi zose, kandi ibyo bigo bikazajya bisangira amakuru ku buryo bizajya bikorwa na kimwe bidasabye ko rwiyemezamirimo azengurutswa iyo yose.

Mu gusobanura inyungu bizatanga, Minisitiri Sebahizi yagize ati: “Bizatuma umucuruzi abona serivisi yifuza byihuse kandi byoroshye. Buri kigo muri ibi kizaba gifite amakuru yose akenewe, niba ikigo kimwe cyemeje ko igicuruzwa cyujuje ibisabwa, ibindi bigo bizabyemera nta yandi masuzuma. Bizagabanya igihe ibicuruzwa byamaraga muri gasutamo n’ikiguzi byasabaga.”

Serivisi zizahuzwa zirimo izitangwa na Rwanda FDA, RSB, RICA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), n’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Bisa n’aho ibi bigo bizakora icyo umuntu yakwita ‘One Stop Center’ hagamijwe ko abacuruzi boroherezwa kubona ibyemezo by’uko ibicuruzwa byabo byujuje ubuziranenge.

TAGGED:FDAfeaturedIbigoInshinganoMINICOMRICARSBRwandaSebahiziUbucuruziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ukraine Irigamba Gufatira Ku Rugamba Umusirikare Wa Koreya Ya Ruguru
Next Article Lourenço Yabwiye Uyobora Afurika Yunze Ubumwe Aho Agejeje Ubuhuza Hagati Ya Kigali Na Kinshasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?