Al Ahly yo mu Misiri niyo yaraye itwaye igikombe cye shampiyona nyafurika muri Volley nyuma yo gutsinda Police VC amaseti atatu ku busa.
Hari mu mukino wabereye muri BK Arena wari wahuruje imbaga, Guverinoma y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe na Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire.
Al Ahly yatsinze Polisi amaseti yose kuko iya mbere yayitsinze ku manota 25 kuri 20, iya kabiri iyitsinda ku manota 25 kuri 21 naho iya gatatu iyitsinda ku manota 25 kuri 22, iba itwaye igikombe cya Shampiyona nyafurika ya 17 y’amakipe yabaye aya mbere iway.
Ni ibihe bigwi bya Al Ahly VC?
Ikipe ya volleyball ya Al Ahly SC Volleyball Team niyo wavuga ko kugeza ubu irusha ibigwi izindi zose muri Afurika zikina uyu mukino.
Ni nayo ya mbere mu Misiri
Iyi kipe ni ishami rya Club nini cyane yitwa Al Ahly SC, yashinzwe mu 1907 i Cairo mu Murwa mukuru wa Misiri.
Ishami rya Volleyball ryatangiye hagati ya 1950–1960, igihe uyu mukino watangiraga kwamamara muri Misiri.
Kuva icyo gihe Al Ahly ni imwe mu makipe ya mbere akomeye muri Volleyball muri Misiri no muri Afurika.
Yatwaye ibikombe byinshi by’imbere mu gihugu kandi ifite abakinnyi bakomeye n’ishuri ryiza ryigisha abana gukina volley bakiri bato, bakabikurana.
Nk’uko imibare ibigaragaza, iyi kipe imaze gutwara shampiyona za Volley mu Misiri inshuro 36, ikaba yaranatwaye igikombe cy’igihugu bita ‘Egypt Cup’ inshuro 24 ndetse n’igikombe kuruta ibindi bita Super Cup ikaba yaragitwaye inshuro eshatu yikurikiranya ni ukuvuga hagati ya 2023 kugeza 2026.
Ikipe y’iwabo bijya bigwa miswi ni Zamalek VC.
Abazi ibya Al Ahly bavuga ko ikomezwa n’uburambe ifite, abakinnyi bafite ubuhanga, imyitozo n’imiyoborere myiza kandi igahorana intsinzi.
Ni ikipe itajya igira ibibazo by’amikoro.

