Mu myaka yashize, hari abemezaga ko abayoboke ba Kiliziya Gatulika mu bihugu by’Uburayi na Amerika bagabanutse kuko abenshi bagiye mu yandi madini cyangwa barakonja, imyemerere yayo bayivamo.
Icyakora aho Papa Lewo XIV abereye Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika mu isi, bisa n’aho muri iki gihe hari ububyutse ndetse no mu bantu bakomeye ku isi barimo na Visi Perezida wa Amerika JD.Vance uherutse kuba Umugatulika wamaramaje, icyo gihe hari muri Kanama, 2019.
Tubibutse ko na Papa ubwe ari Umunyamerika kavukire.
Mu minsi ishize, Papa Lewo XIV yanenze politiki ya Donald Trump kubera intambara aherutse gufatanyamo na Isiraheli gushoza kuri Irani, ibi bikaba byaratumye hari abatangira kwibaza kuri iki kintu, bamwe bakabishima abandi bakabinenga.
Mu gihe Trump we yamaganye ibyo Nyirubutungane yavuze kuri politiki ye, ku rundi ruhande, afite Visi Perezida uzwiho kuba Umugatulika ubyemera kandi ubushishikariye.
Hari kandi n’ububyutse bukomeye bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga bukozwe n’urubyiruko rwavutse mu bihe bya vuba aha rwamamaye nka Generation Z, Gen Z.
Abenshi muri uru rubyiruko ni abo muri Kiliziya Gatulika bitwa Catholic Influencers bashishikariza bagenzi babo kurushaho kugarukira icyo bita Kiliziya Ntagatifu.
Hari raporo zigaragaza ko mu gihe gito gishize, hari abantu benshi bo muri Amerika bagarukiye Kiliziya Gatulika, abandi bayizamo bwa mbere, bigira umubatizo, baranakomezwa.
Si muri Amerika bari gusa ahubwo bari no mu Burayi mu bihugu birimo Ubufaransa ndetse no muri Afurika naho barushijeho kwiyongera kuko n’ubundi Abagatulika benshi ku isi ari ho babarizwa.
Niki cyaba kihishe inyuma y’ubu bubyutse?
Nyuma y’imyaka myinshi havugwa ko iri kugabanuka, ubu Gatolika isa n’iri mu gihe cyayo cyiza. None se, biraterwa n’iki?
Bamwe batekereza ko ibi byashingiye ku matora ya Papa aheruka ndetse ngo hari na filimi iherutse kuyavugaho yatumye abantu bongera kugirira ishyaka Kiliziya Gatulika.
Nanone kandi, hari abanyapolitiki bakomeye muri Amerika b’Abagatolika, hejuru y’ibyo, hakaba n’amakuru menshi agaragaza ko urubyiruko rwinshi rwo muri Amerika rwongeye kuyoboka gusenga.
Nubwo bimeze gutyo, biracyagoye kumenya neza no gusobanura impamvu nyamukuru z’ibi.
Colleen Dulle, umunyamakuru ukorera Vatican News ndetse n’umwanditsi w’igitabo “Struck Down, Not Destroyed” avuga ko hakiri kare kuvuga ko ibiri kuba muri iki gihe ari ububyutse bwa nyabwo nubwo hari ibimenyetso bimwe bigaragaza ko ibyo bishoboka.
Ikintu gishishikaje abahanga mu myemerere n’imibereho y’abantu, ni impamvu abantu bari kujya gusenga, haba muri Gatolika cyangwa ahandi.
Umushumba wa Kiliziya i Washington DC witwa Cardinal McElroy yavuze ko irungu cyane cyane mu rubyiruko riri mu bituma benshi bajya mu rusengero.
Abakiri bato benshi bavuga ko irungu rituma bumva bajya gusenga wenda bakahasanga abandi bantu bityo bakumva basusurutse ku mutima.
Abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga(social media influencers) nabo babifitemo uruhare rugaragara kuko iyo berekanye amashusho y’abantu benshi barimo n’urubyiruko bajya gusenga, bigira abo bishitura nabo bakaza.
Nanone kandi, icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu benshi bisubiraho ku buzima bwabo, bashaka ibisobanuro byimbitse ku buzima n’icyo busobanuye, kandi byatumye bumva bakeneye ahantu ho kumva banyuzwe mu buryo bw’umwuka n’amahoro yo mu mutima.
Ikindi ni uko iyo abantu bari mu mage, bumva bakwiyegereza Imana, ibi bikagaragara cyane mu gihe cy’intambara, mu gihe ubukungu buhagaze nabi, mbese mu gihe abantu baba basa n’abadafite icyizere cy’ejo hazaza nibwo bibuka kwiyegereza Rurema.
Hari umwanditsi wa DW witwa Melissa Chan wavuze ko hari n’urubyiruko rwarambiwe ikoranabuhanga rikoresha imbuga nkoranyambaga abantu bateretaniraho, ahubwo rusanga mu gusenga ari ho rwakura umutuzo.

Ati: “Hari n’ikindi gishimishije cyane: bamwe mu rubyiruko bavuga ko barambiwe “dating apps,” bityo bagahitamo kujya mu nsengero bashaka abo bahuje ibitekerezo. Ibi bituma amaparuwasi amwe akundwa cyane n’urubyiruko.”
Urwo rubyiruko kandi rutuma isura ya Kiliziya Gatulika igenda iba nziza mu maso ya benshi bitewe n’uburyo abo bakiri bato berekana ibyiza byo gusenga, ibi bakabikora binyuze mu kubicisha ku mbuga nkoranyambaga.
Abo muri urwo rubyiruko bafata umwanya bakazenguruka za Kiliziya bakareba ubwitabire, indirimbo ziharirimbirwa, uko abantu baba bafashijwe, bakabikoramo inkuru(contents) zirushaho gukurura abandi ngo ubutaha ntibazahabure.
Afurika se ho byifashe bite?
Nk’uko bisa n’ibihamenyerewe, muri Afurika niho hari Abagatulika benshi kandi bakomeje kwiyongera.
Ibihugu nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nigeria, Kenya na Uganda bifite Abagatolika benshi cyane. Afurika ubu ifite hafi 20% by’Abagatolika bose ku isi.
Kuba Kiliziya igira uruhare mu gutuma abaturage ba Afurika babona aho bivuriza n’amashuri meza ndetse rimwe na rimwe aruta aya Leta, bituma abaturage bayiyoboka bigaragara.
Ikindi abahanga bavuga ko gishobora kuba gituma Afurika iza ku mwanya wa mbere mu gukunda Kiliziya ni uko n’indirimbo ziyiririmbirwamo zihuje n’umuco wa henshi kuri uyu mugabane.
Ntibaririmba mu Kilatini ahubwo baririmba mu ndimi ahanini z’ibyo bihugu.
Urugero ni “Zaire Rite,” uburyo bwa misa bukoreshwa muri DRC bufite umwihariko w’umuco nyafurika, bigatuma abaturage bumva Kiliziya ari iyabo.
Kuba Papa Lewo XIV aherutse gusura Afurika, akabikora mu mezi make yakurikiye iyimikwa rye, nabyo bifite icyo bivuze kinini.

Yasuye Algeria, asura Cameroun, asura Angola na Guinée Equatoriale, abikora agamije kurushaho guhuza umuryango w’Abagatolika no guteza imbere ubufatanye hagati y’amadini.
Icyo abantu biteze ni ukureba niba k’ubushumba bwa Kiliziya Gatulika buyobowe na Lewo XIV ububyutse bwa Kiliziya Gatulika buzakomeza kuzamuka cyane cyane mu bihugu byasaga n’aho bitakibishishikaje, byiganjemo ibyo mu Burayi na Amerika.
