Haribazwa Aho Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Ubushinwa Aherereye

Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi riribaza aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Qin Gang yaba aherereye.

Hagiye gushira ukwezi atagaragara mu ruhame; bigatuma abantu bibaza aho yarengeye kandi igihugu cye kiri gusurwa n’abayobozi bakomeye.

Qin aheruka kugaragara mu ruhame taliki 25, Kamena, 2023 ubwo yahuraga na bagenzi bo mu Burusiya, muri Vietnam no muri Sri Lanka.

Al Jazeera ivuga ko ubwo aheruka kugaragara mu ruhame hari mu muhango yakiririyemo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Uburusiya witwa Andrey Rudenko, uyu akaba yari yasuye Ubushinwa nyuma gato y’ukwivumbura kw’abacanshuro bo muri Wagner bashakaga guhindukirana Moscow ariko bakaza kwigarura.

- Advertisement -

Kuva icyo gihe itangazamakuru mpuzamahanga ntirizi aho aherereye.

Nyuma gato y’iriya nama, Qin yagombaga kuba yarahuye na Josep Borell taliki 04, Nyakanga, 2023 ariko ntibyakunze kubera impamvu ab’i Beijing batatangiye ibisobanuro.

Josep Borell ni umunyapolitiki ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU.

Nyuma kandi ntiyitabiriye ibiganiro byagombaga kumuhuza n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubukungu Janet Yellen ndetse n’intumwa y’Amerika ishinzwe iby’imihindagurikire y’ikirere John Kerry.

Ubutegetsi bw’i Beijing buvuga ko impamvu ituma Qin ataboneka mu ruhame ‘ari uko arwaye.’

Qin ni Umushinwa uzi cyane iby’ububanyi n’amahanga kubera ko yabitangiye guhera mu mwaka wa 1980.

Ubu afite imyaka 57 y’amavuko.

Afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bashaka cyane ko Ubushinwa buba igihugu cyiyubashye mu ruhando mpuzamahanga, igihugu kitavogerwa n’amahanga ayo ari yo yose.

Nubwo ubutegetsi bw’i Beijing buvuga ko uriya mugabo arwaye, hari abandi bemeza ko ibye byaba bitarasobanuka neza imbere y’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa bityo akaba ‘yaricajwe ku gatebe.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version