Havumbuwe ‘Izindi Nyandiko Z’Umwimerere’ Z’Abahanuzi Bo Muri Bibiliya

Mu Butayu bwitaruye buri muri Yudaya haherutse kuvumburwa inyandiko za Bibiliya bavuga ko ari umwimerere wizanditswe n’abahanuzi Zekariya na Nahumu. Aba ni abahanuzi bari mubo Intiti muri Bibiliya zita Abahanuzi Bato 12.

Aba barimo Obadiya, Amosi, Habakuki, Nahumu,Yona, Mika, Zefaniya, Hagayi, Zekariya, Malaki, Hoseya na Daniyeli.

Aba bahanuzi biswe bato kubera ko banditse ibitabo bito ugereranyije n’ibya bagenzi babo babanjirije nka Yesaya, Yeremiya, Dawidi(wanditse Zaburi) n’abandi.

Abahanga bavumbuye inyandiko za Nahumu na Zakariya bazisanze mu buvumo buri mu butayu buturanye n’Inyanja y’urupfu( Dead Sea) ihuza Israel na Jordan.

- Advertisement -

Bapimye ziriya nyandiko kugira ngo bamenye igihe zandikiwe basanga zaranditswe mu myaka 1900 ishize.

Iyo ubaze usanga icyo gihe hari  hagati y’umwaka wa 66–70 Mbere ya Yezu Kristu, ubwo Abayahudi bahanganaga n’ingabo z’Abaroma zashakaga kwigarurira ubutaka bwabo, ndetse zisenya n’Urusengero rwabo.

Inyanja y’Urupfu iri hagati ya Israel n’igihugu cya Jordan

Assiciated Press yanditse ko inyandiko bariya bahanga bavumbuye basanze zanditse mu rurimi rw’Ikigereki cyo muri kiriya.

Ubuhanga bakoresha bapima igihe inyandiko za kera cyangwa ikindi kintu cyabereyeho babwita ‘carbon-14 dating.’

Nibwo bushakashatsi buvuga ku nyandiko za Bibiliya buhambaye kurusha ubundi nyuma y’izindi nyandiko nk’izi zavumbuwe nanone muri kariya gace, zo zikaba zari iz’umuhanuzi Yesaya na Yeremiya

Aho iziherutse kuvumburwa bazisanze hari n’udukanka tw’abantu( human skeletons) 40. Ni mu Butayu bwa Yudaya buri mu Majyepfo ya Yeruzalemu.

Ubwo Abayahudi bahanganaga n’Abaromani, icyo gihe ubwami bw’abami bw’Abaromani bwayoborwaga na  Hadrian.

Qamran mu Butayu bugabanya Israel na Jordan
Abahanga bo muri Israel bari bamaze imyaka irindwi bacukura ngo bareba ko hari icyo babona
Izi nizo nyandiko bashoboye gutunganya babasasha kuzisoma no kumenya igihe zandikiwe
Bahasanze amagufwa y’abantu. Iki nacyo ni icy’agaciro mu bushakashatsi mu mateka

Ni iki gituma ubushakashatsi kuri Bibiliya bushishikaza abahanga?

Tutirengagije ko hari andi madini arimo abantu bemera ukwabo, bizwi ko hari abantu bari muri za miliyari nyinshi bemera Bibiliya.

Ikindi ni uko hari intiti nyinshi zemera ko ibyanditswe muri Bibiliya ari inkuru z’impimbano.

Iyo habonetse ibindi bihamya runaka biturutse ku byataburuwe mu matongo, biba ari ingenzi ku bashakashatsi mu mateka.

Kuba Abayahudi baragenze hirya no hino ku isi bashaka imibereho abandi bahunga abatotezaga, byatumye hari ahantu henshi basize ibisigarira mu mateka yabo kandi abenshi imyemerere yabo yabaga ifitanye isano iziguye cyangwa itaziguye na Bibiliya.

N’ikimenyimenyi ni uko igitabo gitagatifu cy’Idini ry’Abayahudi bita Talmud nacyo gifite aho gihuriye n’Amategeko ya Mose aboneka mu gitabo kitwa Gutegeka kizwi nka Deuteronomy.

Bibiliya ni kimwe mu bitabo byihariye ku isi

Torah nayo ishingiye ku bitabo byitwa ibya Mose bigaragara muri Bibiliya aribyo: Intangiriro, Iyimukamisiri(KUVA), Abalewi, Kubara, no Gutegeka.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Kidamage Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version