Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hezbollah Yishe Abasirikare Bane Ba Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Hezbollah Yishe Abasirikare Bane Ba Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2024 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare bane ba Israel bahasize ubuzima: Credit@The Jerusalem Post
SHARE

Drone ya Hezbollah yaraye irashe igisasu ku ngabo za Israel aho zari ziri mu birindiro byazo biri ahitwa Binyamina hapfa abasirikare bane, abandi barenga 60 barakomereka, bamwe mu buryo bukomeye.

Ubu muri Israel hari impaka zo kumenya niba kiriya gisasu nta bantu baba bararangaye kugeza ubwo igisasu cya Hezbollah kirashwe batakibonye ngo bagihanurire mu kirere.

Kuva Israel yatangiza intambara muri Lebanon nibwo Hezbollah iyihimuyeho ku rwego rukomeye.

Nibwo bwa mbere ikoresheje drone ikica abasirikare benshi kuri ruriya rwego kandi ibasanze mu kigo cyabo.

Bivugwa ko abasirikare bapfuye ari bane abandi barenga 60 barakomereka.

Ni igitero cyabaye mu gice kiri mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Haifa.

Uko bigaragara, ikoranabuhanga rya Israel ryo kureba indege n’ibindi bica mu kirere ryararangaye kugeza ubwo drone ya Hezbollah yavaga muri Lebanon ikogoga ikirere kugeza irashe abasirikare ba Israel bari barimo bafata amafunguro mu kigo cyabo.

Abasirikare barenga 60 bakomeretse cyane ku buryo hari n’abo ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Hezbollah yahise isohora itangazo rigira riti: “ Niba Israel idahagaritse ubushotoranyi bwayo ku baturage bacu dukunda kandi b’ingirakamaro, ibyo twayikoreye ni bike ugereranyije n’ibiyitegereje”.

Guhera mu ntangiriro z’Ukwakira, 2024 Israel na Hezbollah biri mu ntambara ikomeye.

Ingabo za Israel zirwanira ku butaka zatangiye intambara yo kuvana Hezbollah mu birindiro byayo mu bice bituriye Amajyaruguru ya Israel.

Intego ni ukugira ngo Israel ibone uko igarura abaturage bayo ku butaka bwayo bari barajyanywe bunyago.

Israel ivuga ko iyo ari intego izageraho uko byagenda kose.

Minisitiri wayo w’Intebe Benyamini Netanyahu yaraye asabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu bice Israel iteganyamo imirwano na Hezbollah kuhava.

Yasabye Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres kubwira ziriya ngabo zikava mu nzira hakiri kare.

Andi makuru aravuga ko hari ingabo za Amerika ziri hafi koherezwa muri Israel zijyanyeyo ibindi bikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere Amerika yageneye Israel.

TAGGED:AmerikafeaturedIngaboIsraelLebanon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Knowless Yataramiye Abanyamerika Baramwishimira
Next Article Amakipe Menshi Ya APR Yahinduriwe Ubuyobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?