Huye: Babukereye Ngo Bakire Kagame Uje Kwiyamamaza

Abaturage bo muri Huye, Gisagara na Nyanza bazindukiye kuri stade ya Huye no hanze yayo ngo bakire Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame uri buhiyamamarize.

Umuhanda wo guhera muri Ruhango ugana Nyanza waraye utatswe ibyapa byerekana ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashyigikiye Paul Kagame.

Abaturage bari benshi muri uyu muhanda ugana Huye na Nyamagabe kuko aho hombi Kagame ari buhiyamamarize.

Abafana ba Rayon Sports nabo babukereye ngo bamamaze uwo bita ‘Daddy Wacu’.

Kagame narangiza kwiyamamariza i Huye arakomereza urugendo muri Nyamagabe kuri stade ya Nyagisenyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version