Huye: Bibye Ameza Padiri Atambiraho Igitambo Cya Ukarisitiya

Abajura bataramenyekana bibye ibikoresho byo muri Chapelle ya Tumba icungwa n’ababikira b’Abizeramariya.

Umubikira uyobora icyo kigo, Soeur Julienne Mukarwego yabwiye itangazamakuru ko abajura batwaye taberikanukuro n’isakaramentu rya Ukarisitiya hamwe n’igikoresho bakoresha bashengerera kitwa austentoire mu Gifaransa.

Avuga ko iyo taberikanukuro yibwe n’abajura baturutse hanze y’Ikigo mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 28, Ugushyingo 2023 .

Ibi byibwe muri Chappelle y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya.

- Advertisement -

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Butare, Pierre Celéstin Rwirangira yabwiye Kigali Today ko ibyabaye ‘biteye isoni’.

Abajura b’i Huye baravugwaho gusahura kiliziya

Sr Mukarwego avuga ko iyo taberikanukuro ikozwe mu giti idahenze cyane nka austentoire  aka kakaba ari agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo Yezu igihe bashengereye, bamurangamiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version