Umunyamakuru Nkundineza Araburana Ku Bujurire Ku Ifungwa N’Ifungurwa By’Agateganyo

Umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gutangaza amakuru y’ibihuha yitabye urukiko mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Idosiye ye yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bumurega yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije YouTube aho yatukaga uwatanze ubuhamya ku byaha kandi akamutera ubwoba.

RIB yari yagejeje ku bushinjacyaha idosiye ya Jean Paul Nkundineza taliki 23, Ukwakira, 2023.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha yaregewe Urukiko bitahindutse, ahubwo ari bine nk’uko iperereza ry’ibanze rya RIB ryabigaragaje.

Nkundineza yabaye umunyamakuru wigenga ariko wakoreraga ibinyamakuru bitandukanye ariko ubwo yakoraga ibyo ubushinjacyaha bumurega, yari amaze igihe anyuza amakuru n’ibitekerezo bye ku murongo wa YouTube witwa JALAS TV.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version