Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Burera Umuturage Yafashwe Yagiye Mu Kabari Kandi Yanduye COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

I Burera Umuturage Yafashwe Yagiye Mu Kabari Kandi Yanduye COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 February 2022 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuturage wo mu Murenge wa Rugengabali mu Karere ka Burera yatawe muri yombi nyuma y’uko Polisi ibwiwe n’Umujyanama w’ubuzima ko uwo muturage yapimwe bakamusangamo COVID-19, aho kugira ngo atahe akurikiranirwe iwe, ahubwo ahitamo kujya mu tubari kunywa kandi byakwanduza abandi iki cyorezo.

Uwafashwe ni uwo mu Mudugudu wa Seta, Akagari ka Rukundabyuma mu Murenge wa Rugengabali mu Karere ka Burera.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitse ko biriya byabaye taliki 10, Gashyantare, 2022 ubwo uriya mugabo tutari butangaze amazina we na bagenzi be b’abahinzi batumirwaga mu nama, bagombaga kubanza kujya kwipimisha icyorezo cya COVID-19.

Bageze aho yari bubere barabapima, uwo mugabo basanga yaranduye abaganga bamwohereza iwe mu rugo kwishyira mu kato.

Aho kujyayo yahitiye mu kabari.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police(SP) Alex Ndayisenga yavuze ko  aho kujya iwe, uriya mugabo yahitiye mu kabari.

SP Ndayisenga yagize ati: “[…]amaze gupimwa basanze yaranduye COVID-19 bamwohereza mu rugo iwe kwishyira mu kato ndetse bamuha imiti azaba anywa.  Aho kujya iwe mu rugo yahitiye mu tubari tubiri agenda anywa inzoga, umujyanama w’ubuzima kuko yari yabimenyeshejwe yahise amubona aramuhagarika atanga amakuru.”

Avuga ko uriya mugabo yaganirijwe na Polisi ndetse n’umujyanama w’ubuzima bamukangurira kubahiriza amabwiriza agenga kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Kimwe n’abandi baturarwanda nawe yibukijwe ko amategeko ahana umuntu wese ukwirakwiza nkana icyorezo cyangwa indwara yandura.

Yagize ati: “Amabwiriza avuga ko iyo upimwe bikagaragara ko wanduye COVID-19 ujya mu rugo aho uba ukishyira mu kato ntugire uwo usura cyangwa ngo hagire ugusura. Ukurikiza amabwiriza wahawe n’abaganga, igihe baguhaye cyagera ugasubira kwipimisha kugira ngo barebe ko nta bwandu bwa COVID19 bukikurimo. Iyo unyuranije n’amabwiriza uba ukoze icyaha cyo gukwirakwiza icyorezo ku bushake kandi ni icyaha.”

Abantu bose bahuye nawe barapimwe kugira ngo harebwe ko ntawe yanduje, byagaragaye ko ari bazima ariko bagirwa inama yo kuzatanga amakuru igihe bumva batameze neza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

TAGGED:AkabariBureraCOVID-19featuredPolisiUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hatangajwe Umunsi Intambara Y’u Burusiya Na Ukraine ‘Izatangirira’
Next Article Ibiciro Ku Isoko Ry’u Rwanda ‘Byaratumbagiye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?