Kicukiro Ni Iya Mbere Mu Isuku Ngororero Ikaba Iya Nyuma

Raporo ya RGB igaragaza ko mu bushakashatsi iki kigo cyakoze, cyasanze Akarere ka Ngororero ari ko katagira umuco w’isuku kurusha utundi mu Rwanda. Akahize utundi mu kugira isuku n’umucyo ni Akarere ka Kicukiro.

Kicukiro ni iya mbere Ngororero ikaba iya nyuma mu kwimakaza isuku

Imibare yerekana ko Akarere ka  Kicukiro mu mwaka wa 2022 kagize ijanisha mu isuku rya 86.6% ni ukuvuga impinduka ya 2.3% mu mwaka wa 2023 mu gihe Ngororero yo yagize ijanisha rya 67.1, wabigereranya n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2021 ugasanga yaramanutse igera kuri -10.1%

Imbonerahamwe yerekana uko uturere turutanwa mu kwimakaza isuku yerekana ko akarere ka kabiri mu kuyigira ari Nyamasheke kuko ikurikira Kicukiro ku ijanisha rya 78.6%.

Nyuma ya Nyamasheke hakurikiraho Rwamagana, nyuma yayo kahaza Akarere ka Gasabo, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyarugenge.

- Advertisement -

Icyakora imibare yerekana ko n’ubwo utu turere tubiri tw’umujyi wa Kigali turi kuri iyi myanya ya mbere, ku rundi ruhande twaradohotse kubera ko twamanutseho ijanisha rya -1.1% kuri Gasabo na -5.2% kuri Nyarugenge.

Akarere ka Bugesera kari kubakwamo ikibuga cy’indege kari ku mwanya wa 13 kakaba karazamutseho 1.3% kakaba gafite amanota 71.8%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version