Ibiciro By’Ibiribwa Bimwe Na Bimwe Byagabanutse Ku Isiko Ry’u Rwanda

Bimwe mu biribwa byatangiye kugabanuka mu biciro harimo ibishyimbo byitwa Shyushya, byavuye ku Frw 1500 ku kilo bigera kuri 720Frw, ibishyimbo byitwa Mutiki biva ku Frw 1500 bigera ku mafara Frw 1200, ibyo bita  Koruta biva ku Frw 1500 bigera ku 1300Frw naho iby’imvange biva kuri Frw 900 bigera Frw  720.

Ibyinshi mu byagabanutse ku biciro byahoranye ni ibishyimbo, ibirayi, imboga n’imbuto.

Ahandi abaguzi bavuga ko ibiciro byagaanutse ni ku giciro cy’umuceri w’Umunyarwanda bita Buryohe.

Hari umuguzi witwa Iradukunda wabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today bamusanze mu isoko rya Zinia mu Karere ka Kicukiro ko umufuka wavuye ku Frw 30,000 ugera ku Frw28,500.

- Advertisement -

Umuceri uvanwa muri Tanzania bita Salama wavuye ku Frw 43,000  ugera ku Frw 40,000

No mu isoko rya Kimironko n’aho ni uko.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Ikilo cy’ibirayi bya kinigi by’indobanure  cyaguraga Frw 500 mu gihe mu mezi atatu ashize cyaguraga Frw 600.

Ibirayi bya Kinigi bitarobanuye ubu biragura Frw 450 mu gihe mu mezi atatu ashize byaguraga Frw 500.

Ibijumba nabyo byagabanutse ibiciro kuko ikilo cyavuye ku Frw 500 kigera ku Frw 350, imyumbati iva ku Frw 500 ku kilo igera ku Frw 400 ku kilo n’aho amateke ya bwayisi avuga ku Frw 1000 agera ku Frw 800 ku kilo.

Imwe mu mpamvu bavuga ko yaba yatumye ibiciro bigabanuka ni uko ngo hari imyaka yeze.

Iyo irimo ibishyimbo, ibijumba, imboga n’ibirayi.

Abaguzi bishimira ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru ibiciro byagabanutse bityo bakizera ko iminsi mikuru ishobora kuzaba myiza kurusha.

Ibiciro by’ibirayi nabyo byagabanutse mu Mujyi wa Kigali

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Richard Niwenshuti, avuga ko muri uyu mwaka u Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro kugira ngo hatazabaho gukora ubucuruzi butubahirije amategeko.

Yabwiye itangazamakuru ko u  Rwanda ruzakomeza gushyiramo ‘nkunganire’ igenewe gutuma umuguzi adahendwa.

Indi nkuru bijyanye wasoma:

Rwanda: Ibiciro Bikomeje Kuzamuka

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version