Rwanda: Intumwa Z’u Burundi Zaje Gusaba Abarundi Gutahuka

Ba Guverineri b’Intara za Kirundo, Kayanza na Bururi baje mu Rwanda kuganira na bagenzi babo bayobora Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba ku ngingo y’uburyo impunzi z’Abarundi zashishikarizwa gutaha iwabo.

Ku mupaka wa Nemba uri mu Murenge wa Rweru mu Karere  ka Bugesera niho abayobozi b’impande zombi bahuriye.

Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye buri gukora uko bushoboye ngo umubano hagati ya Gitega na Kigali wongere ube mwiza nk’uko byahoze mbere y’umwaka wa 2015.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bituranye kandi bifite abaturage bafite byinshi bahuriyeho birimo umuco n’ururimi ‘bijya gusa.’

- Advertisement -

Ibibazo bya Politiki byabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015 byatumye Abarundi benshi bahungira mu Rwanda.

Abenshi baba mu nkambi iri mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Haba abagera ku 50,000.

Intumwa za Guverinoma y’u Burundi zizaganiriza impunzi zo muri iriya nkambi ndetse n’izindi ziba mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kuzishishikariza gutaha iwabo.

Kuri uyu wa Mbere zirahura n’abayobozi muri Minisiteri y’ubutabazi no gukumira ibiza hanyuma, hazaba ari ku wa 20, Ukuboza, 2022, zizagane mu nkambi ya Mahama.

Icyakora guhera mu mwaka wa 2020 kugeza ubu, hari impunzi 30,317 z’Abarundi zatashye iwabo kandi zakiriwe neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version