Ibiciro Ku Isoko Bishobora ‘Kongera Kuzamuka’- Guverineri Rwangombwa

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko niba ibitero by’aba Houthis biri kugabwa mu bwato busanzwe buca mu Nyanja itukura bizanye ibicuruzwa muri Afurika no muri Aziya bidahagaze, ingaruka zizaba iz’uko ibicuzurwa bigabanuka, ibiciro ku isoko bikazamuka.

Aherutse kubibwira CNBC ko uko ibintu bihagaze mu Nyanja itukura byerekana ko niba nta gihindutse ngo ibitero, byiba ibya ‘aba Houthis’ cyangwa iby’Abanyamerika n’Abongereza, bihagarare,  isi iri busubire mu bibazo by’ubukungu bishingiye ku izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Igice kinini cy’ibicuruzwa biza muri Afurika no muri Aziya biturutse mu Burayi n’Amerika bica mu Nyanja Itukura bigana muri Afurika, Aziya na Pacifique.

Ikindi kandi iyi nzira inahuza Afurika n’Aziya y’Uburasirazuba hafi ya za Misiri, Eritrea, Sudani na Misiri, ndetse ikagera no muri Arabia Saoudite na Yemen aho aba Houthis bafite ubuturo.

- Kwmamaza -

Kuva abo aba barasiye ku bwato bw’Abongereza n’Abanyamerika babushinja kugemurira Israel ibikoresho iri kwifashisha mu Ntambara na Hamas, abandi nabo bakabibishyura, iyi nzira yahise ihinduka ikibazo.

Ku byerekeye u Rwanda, Banki nkuru yarwo iherutse gutumiza inama n’abahanga bayo ngo barebere hamwe icyakorwa igihe ibiciro ku isoko mpuzamahanga byaba byongeye kuzamuka.

Rwangombwa yabwiye CNBC ati: “ Mu Cyumweru gishize, twaganiriye n’abafatanyabikorwa bacu turebera hamwe icyo twatangira kwitega ko kizaba mu by’imari ndetse n’ingamba twafata. Hari abacuruzi batubwiye ko bakirebera hamwe icyakorwa kuko ngo nabo bararebye basanga uko bizagenda kose hari ingaruka kiriya kibazo kizagira ku biciro.”

Rwangombwa avuga ko kiriya kibazo kiramutse kimaze igihe runaka, cyateza ibindi byinshi ku isi.

Inyanja Itukura ni ahantu heza hacishwa ubwato bwinshi bwikoreye imari iva cyangwa ijya hirya no hino ku isi.

Ibiri kuyiberamo rero byatumye ibigo bisanzwe byikorera amakontineri menshi kurusha ibindi ku isi nk’icyo muri Denmark kitwa Maersk bitangaza ko bigiye kureka gukoresha iyo nzira.

Iki kigo kivuga ko nibiba ngombwa ubwato bwacyo buzajya buca mu Nyanja y’Abahinde ahitwa Cape of Good Hope n’ubwo ari kure.

30% y’ibicuruzwa bigera hirya no hino ku isi bica muri iriya Nyanja.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version