Ibihugu Bya EAC Byatangiye Gushima Ko Museveni Yatsinze Amatora

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni ko yongeye gutorerwa kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka. Yatsinze abandi 10 barimo na Bobi Wine waje amugwa mu ntege.

Uhuru yanditse ko intsinzi ya Museveni yerekana ikizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwe.

Yamwijeje ko igihugu cye kizakomeza gukorana na Uganda mu ngeri zitandukanye hagamijwe inyungu z’ababituye.

Kenyatta yavuze ko igihe cyose Museveni amaze ayobora Uganda byayiteje imbere kandi avuga ko azakomeza gukorana nawe kugira ngo gahunda yo guhuriza hamwe ibihugu bigize aka karere igerwaho nk’uko yateganyijwe.

- Kwmamaza -

Mugenzi we uyobora Tanzania Bwana Pombe John Magufuli nawe yashimiye Museveni intsinzi yagize, amubwira ko  kuba yongeye gutorwa bizatuma umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi(Tanzania na Uganda) ukomeza.

Magufuli yashimiye abaturage ba Uganda ko bitoreye Umukuru w’Igihugu cyabo, abasaba gukomeza umurunga ubahuza no kwiteza imbere bunze ubumwe.

Bwana Simon Byabakama uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda niwe waraye atangaje ko ibyavuye mu matora y’Umukuru y’igihugu yabaye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, 2021 byerekanye ko Museveni ari we wayatsinze.

Museveni yagize amajwi yose hamwe 5,851,037  ni ukuvuga 58% naho  Kyagulanyi(Bobi Wine) agira 3,475,298 ni ukuvuga  34.83%.

Abandi ni  Patrick Amuriat wagize  323536  ni ukuvuga 3.24%.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Uganda, Perezida Museveni agize amajwi agera kuri 50 %.

Byerekana ko afite umuntu bahanganye ufite imbaraga.

Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu ari byo: u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Muri iki gihe uyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version