Imiryango 4755 Yemerewe Amashanyarazi Binyuze muri #CanaChallenge

Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) yatangaje ko binyuze mu bukangurambaga bwiswe #CanaChallenge, abantu batandukanye babashije gucanira imiryango 1,323 ndetse ibigo binini byiyemje gucanira imiryango 3,432.

Ni ubukangurambaga bwateguwe mu buryo umuntu umwe ufite ubushobozi atanga 15,000 Frw, maze BRD igahita yongeraho 100,000 Frw  umuryango umwe ukaba uhawe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Muri ubwo buryo umuntu ashobora gutanga amafaranga binyuze kuri MTN Mobile Money kuri *182*8*1*501173, cyangwa agakoresha konti zitandukanye nko muri BK: 100072686599, I&M: 20001081012 cyangwa World Remit.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yashimiye abamaze kwitanga kugira ngo iyi gahunda ishoboke.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Reka noneho twihe intego y’ingo 10,000.”

Yasabye ibigo ko gushyira mu bikorwa intego byemeye bikayivunjamo amafaranga ari ukuzana impinduka ku miryango itishoboye.

Mu gihe cy’iminsi mikuru BRD yiyemeje gukusanya amafaranga nibura ashobora gucanira ingo 2500, ariko hamaze kuboneka ay’ingo 1323, binyuze mu bukangurambaga bukomeje kwitabirwa n’abantu benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu bukangurambaga buje muri gahunda y’imyaka itanu yatewe inkunga na Banki y’Isi, yashyizemo miliyoni $48 yiswe Rwanda Renewable Energy (REF).

Igice kimwe cya miliyari 9 Frw zashyizwe muri gahunda yo gucanira ingo zisaga 94,000 mu buryo buhendutse, yiswe Cana Uhendukiwe.

Ni gahunda ya Leta yatangijwe mu 2018 igamije korohereza abantu kubona ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba binyuze mu nguzanyo zihendutse zitangwa na za Sacco na banki z’ubucuruzi. Bikorwa ku bufatanye n’ibigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 izaba imaze gucanira imiryango yose 100%. Kugeza ubu abafite amashanyarazi ni 67.1%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version