Intumwa Yihariye Ya UN Yakiriwe Na Perezida Kagame 

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Umutekano wo mu muhanda, Jean Henri Todt.

Ari mu Rwanda muri gahunda yo gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Tuwurinde” igamije gushishikariza abakoresha moto kwambara kasike nshya zujuje ubuziranenge.

Iby’iyo Kasike byaraye bitangarijwe ku mugaragaro mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye n’itangazamakuru ngo baribwire uko iyo Kasike iteye n’icyo ije kumarira Abanyarwanda.

Jean Henri Todt yabonanye na Perezida Kagame nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, baboneraho gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ busaba abamotari gukoresha kasike zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto.

- Kwmamaza -

Hahise hatangwa kasike 500 zivugwaho kuba zujuje ubuziranenge kurusha izisanzweho.

Ubwo bahuraga na Perezida Kagame, Jean Todt yari aherekejwe n’Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo ndetse na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version