Inyama Z’Ingurube Zidatetse Neza Zitera Indwara Y’Igicuri

Abaganga bavuga ko imwe mu mpamvu zitera abantu kurwara igicuri ari ukurya inyama z’ingurube zidahiye neza kandi zikaba zarabazwe ku ngurube yororewe mu mwanda. Igicuri ni indwara ifata ubwonko, uyirwaye akitura hasi, agata ubwenge bikaba byanamukururira urupfu.

Kuba ingurube yatera igicuri biterwa ni uko iba irwaye tenia, iyi ikaba inzoka yo mu nda.

Uwayiriye aba afite ibyago by’uko yazazamuka ikagera mu bwonko bwe ikamutera icyo kibazo.

Biyifata iminsi irindwi kugira ngo ibe yagezeyo.

Akenshi ingurube bita iza gakondo nyarwanda nizo zikunze kugaragaraho umwanda no kudategurwa neza mbere yo kuribwa bigatera ikibazo abariye inyama zazo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’aborozi b’ingurube Jean Claude Shirimpumu avuga ko kutita ku isuku y’ingurube no kutaziteka neza ngo inyama zazo zishye biri mu byongerera abantu ibyago byo kurya iriya tenia nayo ikabanduriza ubwonko.

Avuga ko impamvu yatumye ingurube zaragaragaramo iriya nzoka ya tenia ikananduza abantu ari uko ba nyirazo bazigaburiraga ibiryo byanduye, zikaba mu mwanda kandi ntizihabwe ibinini by’inzoka.

Ati: “ Kuba ingurube za gakondo zarabagaho muri ubwo buryo kandi kuziteka no kuzitegura byose ntibikorwe neza, byatumaga n’abaziriye nabo bagira ibibazo by’uburwayi bw’izo nzoka ndetse zikaba zagera no mu bwonko bw’umuntu agatangira kugira igicuri”.

Shirimpumu

Icyakora Jean Claude Shirimpumu avuga ko ingurube u Rwanda ruri korera muri iki gihe ntaho zihurira n’inzoka ya tenia.

Avuga ko ingurube zorowe mu Rwanda rw’ubu ari ingurube zigirirwa isuku,  zikavurwa.

Ibyo zirya kandi ni ibiryo biva mu nganda ku buryo biba bifite ubuziranenge.

Uyu muyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’aborozi b’ingurube mu Rwanda avuga ko u mishinga aborozi b’ingurube bafite mu bikorwa byabo mu mwaka wa 2025 harimo n’ubukangurambaga ku mitegurire iboneye y’inyama y’ingurube mbere y’uko iribwa.

Abahanga mu mitekere bemeza ko inyama y’ingurube ishobora gutegurwamo amafunguro y’ubwoko 20.

Aborozi b’ingurube bavuga ko mu gihe kiri imbere bazakorana n’abafatanyabikorwa babo bakegera abaturage bakabigisha uko inyama y’ingurube itegurwa, ubwo bukangurambaga bakazabufatanya n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Enabel.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nayo izaba ibirimo nk’uko Shirimpumu yabitangarije Taarifa Rwanda.

Ati: “ Bizashyirwa muri gahunda rero, byigishwe ku maradiyo, ku mateleviziyo abantu berekwe uko zitegurwa kandi tubona bishoboka”.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe by’umwihariko ubworozi Dr. Solange Uwituze mu mwaka wa 2022 yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda y’uko abaturage bazajya barya inyama nyinshi z’ingurube n’iz’inkoko mu myaka myinshi iri imbere.

Ni Politiki igamije ko abaturage bihaza ku biribwa bikize ku ntungamubiri zikomoka ku nyama zindi zitari iz’inka n’ihene.

Inkoko, ingurube n’inkwavu niyo matungo Guverinoma ishaka ko aba isoko y’intungamubiri kurusha inka.

Leta irashaka ko inka ziba izitanga amata gusa.

Korora ingurube bifatwa nk’uburyo bwiza bwo kubona intungamubiri ariko nanone bigatanga amafaranga ku bazorora, abazibaga, abazitaho nabo bakabihemberwa.

Aborozi bahagarariye abandi bagize rya huriro ry’aborora ingurube baraye bahuriye mu Karere ka Kicukiro baganira uko bazashyira mu bikorwa ibikubiye mu migambi bihaye.

Ni igikorwa ngarukamwaka bahuriramo, bagasuzuma ibyo bagezeho mu mwaka wabanje bakiyemeza n’ibyo bazakora mu mwaka utashye.

Mu byo biyemeje kuzageraho ni ukwambika ingurube amaherena mu rwego rwo kuzimenya umubare kugira ngo zikorerwe n’igenamigambi.

Aborozi b’ingurube, ku rundi ruhande, baracyahanganye n’ibura ry’ibiribwa byazo ku kigero gihagije kuko akenshi zirya ibiribwa bisanzwe ari iby’abantu.

Urugero ni soya n’ibigori.

Bashaka kandi ko amabagiro yazo yaguka, akaba menshi n’imiti yazo ikaboneka.

Ku bufatanye n’ihuriro ry’ibigo by’amashuri abanza mu Rwanda, aborozi b’ingurube barashaka guha amashuri inyama z’ingurube kugira ngo zigaburirwe abana muri ‘gahunda y’ifunguro ry’umwana ku ishuri’.

Inyama z’ingurube zizaba ziri mu ziribwa cyane n’Abanyarwanda mu myaka 20 iri imbere

Guverinoma isanzwe yarashyizeho uburyo bwo kugaburirira abana ku ishuri kugira ngo bibarinde inzara isanzwe ituma benshi barivamo.

Mu Ukuboza, 2023 nibwo gahunda yo kugaburirira abana inyama y’ingurube ku ishuri yatangarijwe itangazamakuru.

Icyo gihe Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ndorimana Jean Claude yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gutunganya inyama z’ingurube kugira ngo zigire ireme ku rwego rwemewe n’abahanga mu mirire.

Ibarura rya RAB rigaragaza ko mu Rwanda hari ingurube ziri hagati ya 1,500,000 na 1,700,000, izigera kuri 90% zikaba ingurube bita iza gakondo.

Aborozi b’ingurube baba mu byiciro bitatu: ni ukuvuga aborozi bato( uworoye imwe, ebyiri, eshatu), hari aborozi baringaniye bafite hagati y’ingurube 10, 20 kugeza ku ngurube 50 kandi ziganjemo iza gakondo zivangwa n’andi moko ngo zizamure umusaruro hanyuma hakaza aborozi banini babigize umwuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version