Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama y’iminsi ibiri yaraye itangiye mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko imikoranire hagati y’abikorera ku giti cyabo na Leta ishobora guteza imbere Afurika kuko kuba byarashobotse ahandi no kuri uyu mugabane naho bishoboka.
Iyo nama Perezida Kagame yatangije ni inama ihuza abayobozi bakuru b’ibigo binyuranye yitwa Africa CEO Forum, ibaye ku nshuro ya kabiri.
Mbere y’uko Kagame ageza iryo jambo kubamwumvaga, yabanjirijwe n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Jeune Afrique ari nacyo cyashinze iryo huriro witwa Amir Ben Yahmed asaba abikorera muri Afurika guhindura imyumvire.
Guhindura imyumvire bivuze ko byatuma batinyuka gukorera hamwe na bagenzi babo binyuze mu mikoranire hagati y’ibihugu.
40% by’ishoramari rikorerwa muri Afurika rituruka hanze yayo.
Ikindi kibazo Yahmed avuga ko kidindiza ishoramari muri Afurika ni uko niyo haje abashoramari baturutse hanze yayo, baba ‘atari aba nyabo.’
Yahmed avuga ko kugira ngo Afurika igire icyo igeraho ari na ngombwa ko igira ubuyobozi buhamye kandi bubazwa inshingano.
Makthar Diop uyobora Ikigo mpuzamahanga mu by’imari avuga ko ikoranabuhanga rikwiye gukomeza kongererwa imbaraga kugira ngo urubyiruko n’abandi babifitiye ububasha babashe kuribyaza imishinga.
Ashima u Rwanda ko rwemereye abanyamahanga bose kuza mu Rwanda nta viza kugira ngo bahakorere akazi.
Ibi, kuri Mokthar, byagombye gukorwa n’ahandi mu bihugu by’Afurika kugira ngo ubumenyi bw’abatuye uyu mugabane buhanahanwe nta yindi nkomyi.
Kugeza ubu abaturage ba Afurika ni Miliyari 1.2, bakaba bangana na 20% by’abatuye isi.
Kagame yabwiye abayobozi muri Afurika ko bakwiye gukorana bya hafi n’abakorera ku giti cyabo kugira ngo iterambere rigerwego kandi rize rikomatanyije.
Ati: “ Kugira ngo dutere imbere mu by’ukuri, tugomba guhindura imyumvire kandi gukorana no kongerera agaciro ibyo gukora tukabigira intego. Si byiza ko dutegereza ko abantu baza bagacukura mu butaka nyuma bakazabigarura byongerewe ikoranabuhanga bakabitugurisha biduhenze. Kubihindura bizasaba igihe ariko tuzabishobora”.
Asaba abafata ibyemezo kujya bahaguruka bagashyira mu bikorwa ibyo bemeye, aho kubigumisha mu Biro kuko ibyo ari byo byatuma ibisubizo biboneka.
Perezida Kagame avuga ko niba ikintu gishobora gukorwa aho ari ho hose ku isi gishobora gukorwa no muri Afurika.