Ibitaramo Bya Israel Mbonyi Mu Burundi Byaburijwemo, Hasigaye Bruce Melodie

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko ibitaramo umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yifuzaga gukorera muri icyo gihugu bitazaba, kubera ko nta burenganzira bw’ubuyobozi bwigeze butangwa.

Mbonyi yaherukaga gutangaza ko ku wa 13 Kanama azakora igitaramo kizitabirwa n’abanyacyubahiro (VVIP), muri Lycée Scheppers de Nyakabiga mu murwa mukuru Bujumbura.

Ku wa 14 Kanama hagombaga gukurikiraho icy’abanyacyubahiro basanzwe (VIP), naho ku wa 15 Kanama agakora igitaramo cya rusange.

Mu gihe amatariki y’ibitaramo yari yamaze gutangazwa, Minisiteri y’umutekano yatangaje ko ibitaramo bitazaba, mu mvugo yumvikanisha ko icyemezo cyamaze gufatwa bitandukanye no kuba wenda uburenganzira nubwo butari bwaboneka, buzatangwa.

- Advertisement -

Iti “Umuhanzi @IsraeMbonyi uteganya gutaramira mu Burundi ntazabikora. Ntabwo arabona uburenganzira butangwa n’inzego zibifitiye ububasha zo mu Burundi.”

Impamvu zikomeye zibyihishe inyuma

U Rwanda n’u Burundi bimaze igihe bibanye nabi kuva mu 2015, ku buryo mbere y’icyorezo cya COVID-19 nubwo Abarundi binjiraga mu Rwanda bisanga, Abanyarwanda bo binjiraga mu Burundi bikandagira.

Ibitaramo bya Mbonyi n’ibya Bruce Melodie (ibya Melodie biteganywa ku wa 28 na 29 nubwo nta wakwemeza ko byo kizaba) benshi batekerezaga ko bizafungura amayira bijyanye n’ubushake abakuru b’ibihugu byombi bamaze iminsi bagaragaza.

Icyizere gishobora kuraza amasinde.

Mu Burundi ibikorwa bihuza abantu benshi nk’imikino n’ibitaramo byarakomeje, mu gihe mu bindi bihugu byafunzwe kubera ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID-19.

Mu Burundi nayo imibare y’ubwandu bushya ikomeje gutumbagira nko mu bindi bihugu bitorohewe n’ubwiyongere bwa virus yihiduranyije ya Delta, yagaragaye bwa mbere mu Buhinde.

Ntabwo biramenyekana niba icyemezo cy’u Burundi hari aho gihuriye n’icyorezo cya COVID-19.

Gusa hari n’impamvu politiki zatangiye kuvugwa, uhereye ku watumiye Israel Mbonyi witwa Valentin Kavakure. Ni umuyobozi wa Akeza Creation, ikigo gikora ibijyanye n’imyidagaduro mu Burundi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Burundi bahise bavuga ko uwo mugabo ari uwo mu ishyaka FPN-IMBONEZA, ko yatanze kandidatire ashaka kwiyamamariza kuyobora u Burundi mu matora yabaye mu 2020, ariko komisiyo y’amatora igasanga atujuje ibisabwa.

Umwe mu batanze ibitekerezo yabihuje n’uko Kavakure ashaka kwiyamamaza yari ashyize imbere umugambi wo kwigorora n’u Rwanda, ku buryo bishoboka ko ari wo mujyo w’igitaramo cya Mbonyi, akabikora mu gihe abategetsi b’u Burundi bakomeje gucungira hafi intambwe ze.

Israel Mbonyi na Valentin Kavakure nyuma yo gusinya amasezerano ajyanye na biriya bitaramo

Uretse iyo mpamvu, itariki 13 Kanama Mbonyi yari kuzakoraho igitaramo cya VVIP iteye inkeke ku bazi politiki n’amateka bya vuba mu Burundi.

Ni yo tariki neza mu mwaka wa 2004 umutwe w’inyeshyamba wa Forces National de Liberation (FNL-Palipehutu) wagabye ibitero ku nkambi y’abanyamulenge ya Gatumba mu Burundi, wica abagera ku 150 naho abandi benshi barakomereka.

Kugeza ubu imyaka 17 irashize Abanyamulenge basaba ubutabera, nta muntu n’umwe uraryozwa ko yabigizemo uruhare.

Uwo mutwe wayoborwaga na Agathon Rwasa, ubu ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, ukomeye u Burundi.

Mbonyi na we abarwa mu muryango mugari w’Abanyamulenge mu Rwanda, ariko nta wamenya niba Leta y’u Burundi ifite uburyo yabihujemo.

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa icyemezo ku bitaramo bya Bruce Melodie, we uteganya ibitaramo i Bujumbura ku wa 28-29 Kanama.

Ni ibitaramo azakomeza Edmonton muri Canada na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Hategerejwe icyemezo ku bitaramo bya Bruce Melodie
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version