Ibitaro Bya Nyarugenge Byasabye Imbabazi Abarwaza

Nyuma y’amashusho yagaragaje umurwaza arwana n’umusekirite w’ibitaro bya Nyarugenge, ubuyobozi bwabyo bwasabye abarwaza imbabazi, buvuga ko ibyo yakoze bitari mu ndangagaciro kabyo.

Itangazo ryasonywe na Dr Abimana Deborah uyobora iki kigo avuga ko intego y’ibitaro ayobora ari ukwakira neza ababigana kandi ntawe uhohotewe.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bugiye kwikubita agashyi bugakosora ibibazo byose bihavugwa.

Itangazo

Kuri uyu wa Mbere hari amashusho yashyize kuri X na RadioTV10 yerekana imirwano hagati y’umugabo bivugwa ko yari agiye kureba umugore we wabyaye abazwe, ariko umusikirite amubera ibamba.

- Advertisement -

Byaje kuvamo gufatana mu mashati, abandi barwaza baza gushungera.

Amajwi yumvikana muri iyo video ni ay’abarwaza bamagana uwo musekirite bavuga ko ari guhohotera uwo mugabo wari uje gusura umugore we wibarutse

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version