Iki kibazo kiri mu byibazwa na benshi mu bakurikiranira hafi ibibera hirya no hino ku isi.
Bavuga ko Amerika n’isi muri rusange bahanze amaso intambara ya Israel na Hamas bityo ibyo muri Ukraine N’Uburusiya bikaba byaribagiranye.
N’ubwo i Washington batakwerura ngo bavuge ko ibya Ukraine babivuyeho, ku rundi ruhande niho biganisha.
Nk’ubu ingengo y’imari Perezida Biden yagejeje ku Nteko ngo iyemeze abone kuyiha Ukraine isa niyo bashyize mu kabati baragafunga.
Gutinda kwayo kwahaye Abarusiya uburyo bwo kwiga neza intambara bari bamaze iminsi barwana na Ukraine bakoresha Wagner nayo iherutse gupfusha umuyobozi.
Impaka z’abanyapolitiki bo muri Sena y’Amerika zo kumenya no kwemeza niba Ukraine ikwiye ariya madolari($) biri guca intege abasirikare ba Ukraine bari bamaze imyaka ibiri bahanganye n’igihangange Uburusiya bwa Putin.
Bari buziruhuke byibura iyo uyu mugabo aza kutaziyamamaza ngo yongere gutegeka Uburusiya.
Aherutse kuvuga ko nta yandi mahitamo afite uretse kwiyamamaza.
Ukraine rero iri gutakaza amaboko kuko hari abahanga babwiye CNN ko iki gihugu kizatsindwa intambara kuko nta mbunda zirasa kure missiles, nizihanura indege zigifite.
Abasirikare ba Ukraine ni intwari ariko Abanyarwanda bavuga ko intwari ari ifite intwaro, bakungamo ko urwanze gushira ruhinyuza intwari.
Mu gihe ibintu bimeze gutyo, ubwoba bwo kumva ko Uburusiya bwa Putin bwatsinze Ukraine ni bwinshi mu Burayi.
Twibukiranye ko ubwo Putin yateraga Ukraine, amakuru y’ubutasi yavugaga ko Moscow ishaka kuzarwana na Pologne nayo niramuka izanye akayihayiho ko kujya muri OTAN.
Mu gihe muri Amerika bataremeranya ku mafaranga yo guha Ukraine, mu Burayi n’aho ntibaremeranya ku mushinga wo guha Ukraine ama Euros angana na miliyari 50 ngo azayifashe.
Mu magambo avunaguye, nguko uko ibya Ukraine bihagaze.