Imfu Z’Ababyeyi Bapfa Babyara Zihangayikishije u Rwanda

Abaganga babyaza bakanavura indwara zibasira imyanya ndangagitsina z’abagore bavuga ko imibare y’abagore bagwa ku kiriri igihangayikishije.

Babivugiye  mu nama ngarukamwaka y’iminsi ibiri yateguwe n’ishyirahamwe ribahuza ryitwa Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists, yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 14 -15 Ukuboza 2023, ikaba yarabaga ku nshuro ya cyenda (9th Annual Scientific Conference).

Abayitabiriye baganiriye uko iki kibazo gihagaze, impamvu zabyo n’uburyo bwo kugabanya imibare y’ababyeyi bapfa babyara.

Zimwe mu mpamvu zitera iki kibazo ni uko ababyeyi bajya kubyara batinze, bakabyara babazwe bagatakaza amaraso menshi cyangwa se bigaterwa n’uburangare bw’abaganga.

- Kwmamaza -

Abaganga basabwa kujya bakurikirana ababyeyi kuva bageze kwa muganga kugeza babyaye.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists, Dr Victory Mivumbi nawe yemeza ko kuva amaraso kw’ababyeyi bakibyara ari yo mpamvu ya mbere itera imfu z’ababyeyi bapfa babyara kuko byihariye 33%.

Umuvuduko w’amaraso mu gihe umubyeyi atwite nawo umutera ibibazo bishobora gutuma azakuramo inda igihe byazaba ngombwa ko abyara abazwe.
Imibare yerekana ko ababyeyi 203 bapfa ku bana 100.000 bavuka.

Mu mwaka wa 2000 hapfuye ababyeyi 1,071 bapfuye babyara, mu mwaka wa 2005 baragabanutse bagera kuri 750, mu mwaka wa 2010, habaruwe ababyeyi 400 mu gihe mu mwaka wa 2023 bari ababyeyi 203.

Uko bimeze kose, ngo kuba hari umubyeyi upfa abyara biracyari ikibazo kuko ‘nta muntu wagombye gupfa ari gutanga ubuzima.’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko mu rwego rwo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara hari amahugurwa yateguriwe abaganga no kongera ibikoresha ku mavuriro birimo n’imbangukiragutabara.

Minisiteri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version