Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Abaturage Bifuza Ko Perezida Kagame Azavugaho Mu Kiganiro Na RBA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ibyo Abaturage Bifuza Ko Perezida Kagame Azavugaho Mu Kiganiro Na RBA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2021 4:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abaturage bifuza ko mu kiganiro Perezida Kagame azaha Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, yazagaruka ku cyo bise ‘ikibazo cy’utubari’ tumaze imyaka ibiri dufunzwe.

Ndererehe avuga ko Umukuru w’igihugu yazagaruka kuri iki kibazo kuko hari abo utubari twari dutunze, ubu babuze imikorere bakaba babayeho nabi.

Ati: “ Sinzi niba biri mubyo bazamubaza ariko njye nifuza ko yazagaruka ku tubari kuko tumaze igihe dufunzwe kandi abo twari twarahaye akazi nabo ni Abanyarwanda … Nk’umubyeyi w’igihugu azagire icyo abivugaho rwose.”

Gatera we yifuza ko Perezida Kagame yazagaruka ku kibazo cy’imikino mu Rwanda ikomeje kuvugwa mo ibibazo.

Avuga ko mu rwego rw’imikino Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku ngingo y’uko abafana bakongera gusubira ku bibuga kuko ngo harakumbuwe.

Kitenge wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore we yabwiye Taarifa ko yifuza ko Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku baturage muri iki gihe bakubita abayobozi, atanga urugero rw’ibiherutse kuba kuri Meya wa Bugesera Bwana Richard Mutabazi uvugwaho gukubitirwa kwa Mudugudu.

Byabereye  mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni ubwo yasangaga abantu bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu w’aho.

Kitenge avuga ko bidakwiye ko abaturage bigomeka ku buyobozi, ariko nanone agasaba Umukuru w’Igihugu kuzacyebura abayobozi bamwe na bamwe bashobora kuba bitiyubahisha imbere y’abo bayobora bikaba byabaviramo gusagarirwa.

Hari undi muturage usaba Perezida Kagame kuzagira icyo avuga ko ntambara ingabo z’u Rwanda zagiyemo muri Mozambique, akagira icyo abwira Abanyarwanda kuri iriya ntambara.

Ati: “ Nicyo kiganiro cya mbere azakora nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado, rwose azagire acyo abivugaho.”

Undi witwa Karemera yifuza ko Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku kwakira abanyeshuri bo muri Afghanistan bahawe ikaze mu Rwanda nyuma y’uko Abatalibani bigaruriye Afghanistan.

Mu mahanga ya bugufi kandi asaba ko Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku mubano u Rwanda rufitanye n’u Burundi muri iki gihe no kuwo rufitanye na Uganda.

Ibyo ni bimwe mu byo abaturage bumva Perezida Kagame yazagarukaho mu kiganiro azaha RBA kuri iki Cyumweru tariki 05, Nzeri, 2021.

TAGGED:AbaturageAfghanistanCabo DelgadofeaturedIngaboKagameMeyaMutabaziRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bimwe Mu Byo Perezida Kagame Azagarukaho Mu Kiganiro Azaha RBA
Next Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abasirikare Babiri Bakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?