Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafili yasinyanye na mugenzi we wa Guinea amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubuhinzi.
Ni amasezerano azibanda ku bushakashatsi mu by’ubuhinzi, kwita ku masambu n’inzuri no gukorana mu bumenyi mu miterere y’ubutaka buhingwa.
Minisitiri wa Guinea ushinzwe ubuhinzi yitwa Felix Lamah.
Ibindi ibihugu byombi byiyemeje kuzakoranamo muri uru rwego ni uguhunika no kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi bifitanye isano n’izi nzego z’ubukungu.
U Rwanda rusanganywe umubano na Guinea kandi abayobozi bashyize umukono kuri ariya masezerano bavuga ko bizeye ko ibiyakubiyemo bizarushaho guhuza abaturage b’ibihugu byombi.