Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Ibyo Biden Ari Gukora Muri Afghanistan Bizadukururira Kabutindi’-Bush
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

‘Ibyo Biden Ari Gukora Muri Afghanistan Bizadukururira Kabutindi’-Bush

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 July 2021 11:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

George W. Bush wigeze kuyobora Amerika mu bihe byakurikiye ibitero byo ku tariki 11, Nzeri, 2001 yaraye ahaye ikiganiro  Deutsche Welle avuga ko kuba Joe Biden yarategetse ko ingabo z’Amerika ziva muri Afghanistan ari ikosa rikomeye  Amerika izicuza.

Bush aravuga atya mu gihe hari abasesenguzi bavuga ahubwo ko ubu ari bwo Amerika iri kwicuza icyayijyanye muri Afghanistan kuko abo yari yaragiye guhashya n’ubu bakiri ho kandi bagiteye inkecye.

Joe Biden ngo ibyo ari gukora muri iyi minsi azabyicuza bidatinze

Uyu mugabo niwe watangaje ko ingabo ze zambariye urugamba rwo kujya muri Afghanistan kwirukana Abatalibani Amerika yashinjaga kuba ibyitso by’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba, Al Qaeda.

Niyo ntambara imaze igihe mu ntambara zose Amerika yarwanye nyuma y’iyo muri Vietnam.

George W. Bush ejo yabwiye Deutsche Welle ati: “ Nemera ko ingaruka z’ibyo yakoze[Biden] byo kuvana abasirikare bacu muri Afghanistan bizagira ingaruka zirenze ibyo abantu batekereza ubu.”

Ibyo Bush avuga bisa n’aho biri gusohora muri iki gihe kubera ko Abatalibani bari kotsa igitutu ingabo za Afghanistan, zisa n’aho zatareranywe n’abasirikare b’Amerika bazisize bagataha.

Avuga ko ahangayikiye bamwe mu batuye kiriya gihugu bahoze bakorana n’ingabo z’Amerika bashinzwe ubusemuzi, ubu bakaba barasigaye muri Afghanistan.

Ingabo z’Amerika ziri kuva muri Afghanistan

Joe Biden avuga ko abasirikare bose b’igihugu cye bazaba bavuye muri Afghanistan bitarenze impera za Kanama, 2021 mbere y’uko itariki ya 11, Nzeri, 2021 igera.

Kugeza ubu Abatalibani bamaze kwigarurira Intara 200 mu zindi zigize Afghanistan.

Ibice byinshi bigaruriye ni ibyo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba kandi mu ntambara yabo ngo basa n’abidegembya kuko ingabo z’Afghanistan zibabona ‘zikayabangira ingata.’

TAGGED:AbatalibaniAfghanistanBidenBushfeaturedIngaboIntambara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mbungiramihigo Wayoboye Inama Nkuru Y’Itangazamakuru Yashimye Kagame Wamwibutse
Next Article Minisitiri Biruta Yakiriye Ambasaderi Mushya W’U Bufaransa Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?