Idris Elba Arashaka Guteza Imbere Filimi Nyafurika

Idris Elba

Umwe mu bakinnyi bakomeye muri Amerika witwa Idris Elba yatangaje ko afite gahunda yo kuzatura muri Afurika akazahamara imyaka 10 atoza abakinnyi ba filimi uko filimi ikinwa ku rwego mpuzamahanga.

Idris Elba w’imyaka 52, wamamaye muri film y’uruhererekane ‘The Wire’, avuga ko agiye  kubaka studio mu birwa bya Zanzibar muri Tanzania, akubaka n’indi Accra mu Murwa Mukuru wa Ghana.

Elba wavukiye i London mu Bwongereza, Nyina ni uwo muri Ghana naho Se agakomoka muri Sierra Leone.

Kuba ababyeyi be bombi ari abo ku mugabane w’Afurika bituma akunda uypu mugabane cyane.

Ubuhanga bwe mu gukina filimi asanga atabusangije Abanyafurika byaba ari ukubahemukira kandi basangiye umugabane.

Asanga abatuye Afurika bagomba kubara inkuru y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version