Iduka Ryo Ku Mashyirahamwe Ryahiye

Igikorwa cyo gusudira cyateje inkongi yatwitse iduka ry’umugore witwa Mukaruzinda rirakongoka. Ni iduka rya Papéterie riri ahitwa ku Mashyirahamwe.

Ababonye biba  bavuga ko uwasudiraga yabonye inkongi ikomeye ayabangira ingata!

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi harimo no kuzimya inkongi ryatabaye rizimya ibyo ryabashije gusanga bitarakongoka.

Iyi nkongi ije ikurikira iherutse kuba mu nyubako ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda iri ahitwa ku Muhima.

- Kwmamaza -

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko iriya nkongi yatewe n’intsinga zakoranyeho zidahuje imikoranire ibyo bita ‘négatif cyangwa positif’ zikora circuit.

Yavuze ko ibyumba bibiri by’iriya nyubako ari byo byafashwe n’inkongi.

Ati: “ Nibyo koko iyo nyubako yafashwe n’inkongi ariko ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryayizimije umuriro utarakwira hose.”

Polisi yaratabaye irazimya.

Ku byerekeye inkongi yibasiye iduka ryo muri Nyabugogo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Umujyi wa Kigali CIP Sylvestre Twajamahoro asaba abaturage kujya basudirana ubwitonzi kuko iki gikorwa kijya kiba intandaro y’inkongi.

Ikindi ngo abantu basudira bagomba kuba bazi neza uko bikorwa bakirinda gukoresha ibikoresho bikurura amashanyarazi aruta akenewe kuko hari ubwo nabyo biba intandaro y’umuriro uhombya abantu cyangwa ukabahitana.

CIP Twajamahoro asaba abaturage kugira za kizimyamwoto nto zo kwifashisha bazimya umuriro mbere y’uko polisi ihagera ngo ibatabare.

Intsinga zishaje zikunze kuvugwaho kuba nyirabayazana w’inkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version