Papa Benedigito XVI Ararembye

I Vatican hari impungenge z’uko ubuzima bwa Papa Benedigito XVI bushobora kumucika  bitewe n’uburwayi bukomeye nk’uko Papa Francis yabitangaje.

Joseph Ratzinger ( niwe Papa Benedigito XVI) afite imyaka 95 y’amavuko.

Papa Francis yasabye abayoboke ba Kiliziya gatulika bose gusengera umukambwe  Papa Benedigito XVI.

Yagize ati: “ Ndabasaba ko  mwese abizera ko musengera Papa Umunyacyubahiro Benedigito XVI kuko ararwaye cyane.”

- Advertisement -

Nawe yasabye Imana ko yakomeza kwita kuri Papa Benedigito XVI.

Umuvugizi wa Vatican witwa Matteo Bruni yavuze ko ubuzima bwa Papa Benedigito XVI bugeze aharenga.

Uyu mukambwe mu mwaka wa 2013 yatangaje isi yose ubwo yavugaga ko yeguye ku bushumba bwa Kiliziya kuko ngo yumvaga nta mbaraga afite kubera gusaza.

Undi Papa waherukaga kwegura mbere ye yitwaga Gregory XII weguye mu mwaka wa 1415.

Hagati aho kandi na Papa Francis nawe aherutse guca amarenga ko ashobora kuzegura ubuzima bwe niburamuka bukomeje kumutenguha.

Papa Francis Yanditse Ibaruwa Iteguza Kwegura

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version